Abana bagomba kuvanwa mu mihanda bagasubizwa mu miryango no mu mashuri

Ku itariki ya 5 werurwe,  mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Gasabo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu  ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Madam NYIRUKUNDO Ignatienne yatangije kumugaragaro igikorwa cyo gusubiza abana b’Inzererezi mu Miryango no mu mashuri.

Iyi nama yatumiwemo aba bakurikira:

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose, Abayobozi b’Amashuri abanza, Abafatanyabikorwa bakora ibijyanye no kwita ku bana, Abakozi bashinzwe imibereho Myiza ku Mirenge, Abakozi bashinzwe Uburezi mu Karere, Ababyeyi babana bahoze mu mihanda

Ingingo nyamakuru ziyi nama; byari ugukangurira no kwibutsa ababyeyi inshingano zokurera abana babo kandi bakabarerera mu Miryango,

Kwibutsa abarezi gukurikirana abana ku mashuri mu rwego rwo kugirango abana badata amashuri bakajya mu mihanda,

Gukangurira inzego zibanze n’abafatanyabikorwa uruhare rwabo rwo gukurikirana abana ngo badasubira mi mihanda.

Umunyamabanga wa Leta Madam Nyirarukundo yasabye buriwese kumva ko umwana w’Umunyarwa atagomba kuba mu muhanda, agomba kurererwa mu muryango kandi akiga, ibyo byose bizakunda buriwese abigize mo uruhare.

Abitabiriye inama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, ndetse banafata ingamba, ko buriwese agiye kuzuza inshingano ze uko bikwiye.