Imikorere y’Umugoroba w’ababyeyi mu Karere ka Gasabo ugeze ku rwego rushimishije

Imikorere y’Umugoroba w’ababyeyi mu Karere ka Gasabo ugeze ku rwego rushimishije

Umugoroba w’Ababyeyi watangiye muri 2010, witwa Akagaroba k’Abagore kabafashaga kuganira kubibazo bahura nabyo no kubishakira ibisubizo, ariko kubera akamaro kagaragaje hafashwe ikimezo ko waba Umugoroba w’ababyeyi, uhuza Abagabo na Abagore.

Umugoroba w’ababyeyi n’urubuga Ababyeyi b’Abagabo n’Abagore batuye mu Mudugudu umwe bahuriramo kugirango bungurane ibitekerezo, bafatire hamwe ingamba bakemura ibibazo bafite ndetse banaganire k’iterambere muri rusange.

Mu Karere ka Gasabo byumwihariko, Umugoroba w’Ababyeyi ugeze ku rwego rushimishije, aho usanga abagabo, Abagore bose bitabiriye kubwinshi kandi bafite intego imwe.

Bafite Komite zuzuye kandi zikora, kuburyo ubona ko rwose bashyize hamwe muri byose.

Nkuko byagaragaye ubwo urwego rw’Akarere rwasuruga uko Umugoroba w’ababyeyi ukora, twasanze mu Midugudu yose umugoroba w’ababyeyi ukora neza kandi ahenshi bamaze kugera kuri byinshi, byaba mu rwego rw’Ubukungu, Imiberho Myiza, Imiyoborere Myiza ndetse n’Ubutabera.

Abagize Komite nyobozi ndetse n’Inama rusange y’Umugoroba w’Ababyeyi basabwe gukomeza gukorera hamwe bikemurira ibibazo ndetse banakora imishinga y’Iterambere.

Igenzura ry’imikorere y’Umugoroba w’Ababyeyi rikorwa buri gihembwe nkuko biri mu Mihigo y’Akarere 2019/2020.