Gasabo na Kicukiro habonetse imibiri igera ku 20000 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi maze ishyingurwa mu rwibutso rwa Nyanza

Gasabo na Kicukiro habonetse imibiri igera ku 20000 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi maze ishyingurwa mu rwibutso rwa Nyanza

 

Nyuma y’imayaka isaga 25 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe abatutsi, kuri uyu wa 15 Nzeri 2018 mu Turere twa Gasabo na Kicukiro, habonetse imibi ibarirwa muri  20000  maze ijyanwa  mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ni imibiri yabonetse ku bufatanye bw’abaturage, aho hatanzwe amakuru y’ahantu haba hari imibiri y’abishwe ikajugunywa mu byobo bitandukanye byo mu Mirenge ya Rusororo na Masaka.

I Rusororo ahitwa mu Gahoroman habonetse imibiri 7000, mu gihe Imasaka havuye isaga 13000.

Mu ijambo rigufi abayobozi bombi b’Uturere twa Kicukiro na Gasabo Dr. Jeanne NYIRAHABIMANA na  Stephen RWAMURANGWA] bagejeje ku babuze ababo bari bitabiriye uyu muhango, babasabye gukomera kandi ntibakomeze guheranwa n’agahinda kuko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gasabo Bwana  Kabagambire Theogene yavuze ko kugira ngo iyi mibiri iboneke, habayeho ubufatanye bukomeye bw’abaturage ndetse no guhererekanya amakuru mu buryo butandukanye.

Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko iyi mibiri byagoranye cyane kuyibara kuko ngo bishwe bamenyweho umunyu wa Gikukuru mu rwego rwo kugira ngo amagufwa ashonge ashire.

Hari imwe mu mibiri yabonetse mu myobo ifite uburebure bwa metero 30 nkuko byatangajwe n’uhagarariye IBUKA muri Kicukiro.

Aha, ngo baracyakomeje gukurikirana n’ahandi haba hari izindi nzirakarengane kugira ngo zishyingurwe mu cyubahiro.

Inzego z’umutekano zirimo Ingabo na Polisi, nazo zashimiwe by’umwihariko  ku nkunga zagaragaje kugira ngo ibi byose bibe bigezweho.

Abafite amakuru y’ahaba harajugunywe inzirakarengane nabo basabwe kwegera inzego zibishinzwe nka IBUKA, kugira ngo batange amakuru kandi bizezwa ko umutekano wabo uzarindwa mu buryo bwose.