Komisiyo ya PAC yasuye Akarere ka Gasabo

Kuri uyu wa 21 Nzeri, abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) basuye  Akarere ka Gasabo mu rwego rwo kureba neza ibibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi  mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka wa 2015-2016.

Bakigera ku Karere bakiriwe na Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere bwana Rwamulangwa Stephen ari kumwe n’Umuyobozi w’imirimo rusange ndetse na bamwe mu bakozi b’Akarere barimo abashinzwe Amafaranga (Finance), abagenzuzi b’Akarere (Internal Auditors), abashinzwe imyubakire hamwe nabandi bakurikiranaga imishinga baribaje gusura.

Iyi komisiyo yari ikuriwe na Hon. Nkusi Juvenal akaba na Perezida wa Komisiyo, watangiye avuga ikibagenza nubwo impamvu iba yaragaragajwe mbere mu nyandiko ziteguza urugendo rwabo.

Izi ntumwa za rubanda zahawe ibisobanuro bijyanye nuko imishinga yakurikiranywe nuko yagezweho mu magambo hanyuma bajya no kuyisura aho iherereye.

Mu mishanga yibanzweho ni; “multi-purpose halls” zo mu Mirenge ya Gatsata na Gisozi, “Laboratory” yo mu bitaro bya Kibagabaga hamwe n’Umuhanda wa Birembo – Bumbogo.