Abaturage bo mu Murenge wa Jali bishimiye igikorwa cyo gutangiza umuhanda Karuruma- Jali

Muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo, ku wa Gatatu wiki cyumweru, hatangijwe kumugaragaro Project yo kubaka  Umuhanda Karuruma – Jali – Antenne ufite uburebure bwa 11km uzubakwa kubufatanye  bw’Abaturage bo  mu Mirenge Jali na Gatsata,  Ingabo z’Igihugu cyacu hamwe n’akarere ka Gasabo.

Uyu muhanda muri kiciro cyambere hazashyirwamo laterites, hubakwe inzira z’amazi (drainagesystem).

Iki gikorwa kikaba kizakorwa muri gahunda y’Ingabo z’Igihugu inzwi nka “ RDF Citizens Outreach Program” aho Ingabo z’Igihugu zegera abaturage bagafatanya mu mishanga itandukanye iteza  Igihugu imbere n’abaturage muri rusange.

Uyu muhanda niwuzura uzafasha cyane ubuhahirane n’Imigenderane hagati y’abaturage bo Murenge ya Jali n’Akarere ka Rulindo, ndetse n’abaturage bo mu Murenge wa Jali batwara umusaruro wabo w’imboga mw’isoko rya Nyabugogo.

Ikindi kiza nuko uyu muhanda nurangira hazatangira gushyirwamo ligne ya tax ya Jali- Nyabugogo kuko ubusanzwe ntayahabaga, ibyo bizafasha mungendo kuri buri wese cyane abatashoboraga kugenda kuri za Moto.

Abaturage bo muriyi Mirenge, biyemeje gufatanya n’ubuyobozi bw’umurenge mu kubungabunga uyu muhanda ndetse nahazangirika kubera amazi, bazajya bahasan.

Umuhanda Karuruma- Jali uteganyijwe kuzura utwaye amafaranga angana na 200,145,000 Frw.

Abayobozi bose bariho, bashimiye abaturage bo mu Mirenge ya Jali na Gatsata uburyo bagize uruhare muriki gikorwa banabasa ko bakomeza uwo muco mwiza wo kwishakamo ibisubizo.

Hashimwe kandi Ingabo z’Igihugu cyacu  uruhare zagira mu bikorwa by’Iterambere ry’Igihugu cyacu.

Abaturage nabo bahawe ijambo, bashimira cyane Umuyobozi bw’Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repabulika Paul Kagame ibikorwa Remezo akomeje kubagezaho kandi bibafasha kwiteza imbere