Perezida wa Repuburika y’Urwanda yasuye Akarere ka Gasabo

Kuri uyu wa kane tariki 13 Kanama 2015, Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’uRwanda Paul Kagame yasuye  Abacuruzi bibumbuye mu makoperative akorere mu gacuriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Aba bacuruzi bahoze bakorera mu Gakinjiro ka Nyarugenge hanyuma mu mwaka wa 2003 baza kwimurirwa aho ku Gisozi.

Nk’uko babitanzemo ubuhamya bavuga ko bakimara kuhagera babonaga batazahashobora cyane cyane ko nta kintu cy’iterambere na kimwe cyaharangwaga. Ariko kubera ko bakomeje gukangurirwa kwibumbira mu ma Koperative, barabikoze biranabafasha cyane bihangira imihanda nk’uko bisanzwe, Akarere ka Gasabo gakomeza kubafasha ubu barakorera ahantu hasobanutse hajyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali.

Ubu mu gakiriro ka Gisozi, hakorera abanyamuryango b’amashyirahamwe n’Amakoperative ariyo : ADARWA, APARWA, COPCOM, DUHAHIRANE na SOPROCOGI. Buri Koperative yashoboye kwiyubakira inzu yo gukoreramo ijyanye n’igihe. Akaba akorerwamo  ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi n’ubundi bucuruzi butandukanye.

ADARWA yubutse inzu ifite agaciro ka miliyari ebyiri n’igice (2,500,000,000) z’amafaranga y’Urwanda, COPCOM ifite agaciro ka miriyari eshuti na miriyoni Magana atandatu (3,600,000,000), Duhahirane miriyari ebyiri na miriyoni mirongo itandatu n’eshatu n’ibihumbi Magana ane na mirongo itanu (2,063,450,000), APARWA miriyoni Magana inani na mirongo itanu na bine n’ibihumbi mirongo irindwi na bitandatu Magana atatu na cumi n’umunani (854,076,318) hamwe na SOPROCOGI nayo ifite agaciro ka miriyari esheshatu z’urwanda (6,000,000,000). Birashimishije rero kubona umuntu wari umubaji cyangwa umusuderi ukorera ahantu  ashobora kugera ku rugero nkuru.

Mu ijambo rye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda, yashimiye aya makoperative urugero rwiza bamaze kugeraho, anabasaba gukomereza ho. Yabasabye kandi gukora umurimo unoze bakita ku gihe kuko gihenze. Yanakomeje avuga ko hari abanenga uRwanda kuko rwihuta cyane mw’iterambere, ariko yabwiye abaraho ko kwihuta nta kibazo kirimo keretse iyo wihuta ukangiza cyangwa ugasiga abandi.

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yabwiye abacuruzi bibumbiye mu ma Koperative ko ibibazo bagaragaje bigeye gushakirwa umuti byihuse kandi anabasaba kujya bagaragaza ibibazo hakiri kare  kugira ngo bishakirwe ibisubizo aho kuvugira mu matamatama.