Hatangijwe Ubukangurambaga bw’Isuku n’Umutekano “OPERATION USAFI”

Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umuco w’isuku n’isukura ndetse no guharanira kugira Umujyi ukeye, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo,ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako batangije ubukangurambaga bw’isuku n’isukura bwiswe ‘OPERATION USAFI” buzamara ukwezi kose buzibanda cyane ku bikorwa bijyanye n’ubuzima rusange, imirire, isuku ndetse n’isukurura.

Ubu bukangurambaga bufite Insanaganyamatsiko igira iti: “Umuturage wa Gasabo ukeye utuye ahakeye kandi utekanye”. Nubwo ubu bukangurambaga buzamara igihe cy’ukwezi kumwe ariko buzakomeza no muyindi minsi hakurikiranwa ishyirwa mu bikorwa ryabwo kuri buri rwego kugeza ku muturage. Operation USAFI, ifite intego zikurikira;

Kubaka umuco w’Isuku urambye mu baturage naho batuye, kwirinda no gukumira indwara ziterwa n’isuku nke, kugira umuturage ufite Isuku kandi utekanye, kugira ahantu abantu bahurira cyangwa batangira serivisi  hafite isuku n’umutekano, gushyishikariza abantu gufataneza neza ibikorwa Remezo no kubibungabunga ibidukikije hamwe no gufasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Corona Virus.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. SHYAKA Anastase arikumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana RUBINGISA Pudence hanwe n’inzego z’Umutekano ku rwego rw’Umujyi wa Kigali n’Akarere.

Muri iki gikorwa, hahurijwemo ibikorwa bitandukanye ariko byose biterwa n’Isuku nke cyangw bigateza Umutekano muke.

Hatanzwe moto 73 zingana n’Utugari tugize Akarere ka Gasabo, aho kuva  ubu burikagari kazajya gakurikirana ibikorwa by’Isuku n’umutekano muke, hatanzwe Amagari 15 yahawe Abayobozi b’Imidugudu y’Intanga rugero.

Mu byaranze iyi gahunda kandi, Akarere ka Gasabo hakurikijwe  amakuru azwi (database) barebye abana bari mu mirire mibi bo mu kiciro cyambere cy’Ubudehe ndetse n’abana b’Inzererezi bamaze kugaragara inshuro zirenze Eshatu mu mihanda, amazina yabo ashyirwa mu Gasake kiswe  “Malnutrition Basket Battle” aho abantu bari bitabiriye iki gikorwa babimburiwe Minisitiri Shyaka na Mayor Rubingisa Pudence batomboye abana bafite kimwe muribyo bibazo bakazajya babakurikirana bakamenya ikibazo bafite ndetse bakanafashwa kugirango bashobore kuva muribyo bibazo kuburyo bashobora gusubira ma mashuri ndetse nabo mu mikurire mibi bashobora gukura kandi neza.

Hatashwe kandi Imbangukiragutabara  yaguzwe n’abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya hamwe n’imodoka y’Isuku n’Umutekano nayo yaguzwe n’Abaturage bo mu Murenge wa Gisozi.

Umurenge wa Gikomero nawo wahawe Moto y’Ishinwe ishyikirizwa Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge nk’Umurenge wa hize iyndi mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2019/ 2020 bakaba bamaze kwizigamira nu mwaka wa 2020/2021.

Minister Shyaka, yabwiye abayobozi ko moto bahawe zigomba gukora akazi zagenewe, ntizabe Moto y’Umuyobozi. Yanababwiye kandi ko ubu ntampamvu nimwe igaragara bafite ituma badakora akazi kabo neza.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali nawe yashimye cyane iki gikorwa kandi anashima uruhare rw’Abafatanyabikorwa muri gahunda zose z’Akarere ndetse n’Umujyi muri rusange.