Igihembwe cy’Ihinga cy’Umwaka wa 2018 A cyaratangiye

Mu Karere ka Gasabo nkahandi hose hatangijwe ku mugaragaro Igihembwe cy’Ihinga umwaka wa 2018 A. Uwo muhango ku rwego rw’Akarere ukaba warabaye taliki ya 21 Nzeri 2017 mu murenge wa Bumbogo Akagari ka Nyabikenke Umudugudu wa Karama.

Iki gikorwa cyakozwe  ku butaka bungana na hekitari 84 bwatanzwe muri gahunda yo guhuza ubutaka bw’Abaturage ( Land consolidation) kugirango haboneke umusaruro uhagije. Ubutaka bwatanzwe n’Amatsinda 63 agizwe na bahinzi 800.

Kuri hekitari  84 z’ubutaka zahujwe, ejo hatewe izigera kuri 15 ziterwamo ibigori ku bufatanye n’ingabo, Police n’abaturage ariko gahunda iracyakomeje kugeza hose hatewe.