Ubukangurambaga bw’Isuku n’Umutekano

Taliki ya 08 Gashyantare 2019, mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo habaye Umuganda udasanzwe  kubufatanye n’Umujyi wa Kigali  n’Inzego z’Umutekano. Abayobozi b’Uturere tugize Umujyi wa Kigali basinyanye Imihigo y’Isuku n’Uutekano n’Umujyi wa Kigali na Police y’Igihugu.

Nkindi Mihigo yose, Abayobozi b’Uturere nabo basinyanye n’Abanyamabanga nshingwa bikorwa b’Imirenge nabo basinyanya nab’utagari hamwe n’abafatanyabikorwa b’Umurenge.

Murwego rwo gutanga urugero rwiza kubaturage b’Umujyi wa Kigali, hateguwe Umuganda udasanzwe  muri gahunda y’Ubukangurambaga bw’Isuku n’Umutekano, bukaba bwaratangijwe n’Umujyi wa Kigali kubufatanye n’Inzego z’Umutekano hamwe n’Uturere tuwugize. ubu bukangurambaga bwatangiye taliki 30/012019 bukazageza taliki ya 16/06/2019.

Uyu Muganda wakozwe mu matsinda atanadukanye; Aho itsinda rya mbere ryaherehe mu mujyi Kabuga ku muhanda ujya Masaka mazamuka Gahoromani, bakomeza ku muhanda w’Amabuye bagana kuri Light Church. Nandi matsinda yose yakoreye umuganda kuri site zitandukanye zose zahuriye kuri light Church.

Uyu muganda warufite Insanganyamatsiko igira it: “KIGALI IKEYE, ITOSHYE KANDIITEKANYE”.

Abayobozi bakuru bitabiriye uyu Muganda; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imiyoborere Myiza y’Abaturage Madam Muhongayire  Patricie akaba arinawe war’umushyitsi mukuru, Umuyobozi wungrije wa Police y’Igihugu {DIGP in charge of Administration and Personnel) Marizamunda Juvernal, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madam Laguida Nyirabahire.

Mu bafashe ijambo bose bakanguriye Abaturage ku kwita k’Isuku n’umutekano, haba aho batuye, bakorera ndetse no kumibiri yabo. kuko bikunze kugaragara ko ku mihanda minini y’Umujyi wa Kigali usanga hakeye ariko wajya muri Cartier ugasanga har’umwanda.

Nyuma y’Umuganda kandi habayeho umuhango wo gusinya Imihigo y’Isuku n’Umutekano hagati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, wa Rusororo hamwe na butugari ndetse n’abafatanyabikorwa b’Imirenge