Inteko z’abaturage muburyo bwikorana buhanga

Muriki gihe turimo ubwo Isi yugarijwe n’icyorezo cy’indwara ya COVID19, aho Igihugu cyacu cyafashe Umurongo wo kubuza abantu kwegerana cyangwa guteranira ahantu habantu benshi nizindi ngamba zirimo gukaraba intoki inshuro nyishi n’mazi meza n’isabune, kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa guhoberana nizindi nyinshi mu rwego rwo kwirinda no gukwirakwiza icyoi cyorezo.

Ni mururwo rwego Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, bwahisemo gukora Inteko z’abaturage bakoresheje Ikoranabuhanga aho Inteko zakozwe binyuze kumurongo wa Radio One, abaturage babazaga ibibazo, banatanga ibitekerezo.

Byumwihariko, Inteko yejo yitabiriwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. SHYAKA Anastase arikumwe na n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana RUBINGISA Pudence  aho bifatanije n’abayobozi Nshingwabikorwa b’Akarere mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Aba bayobozi banafashe umwanya batanga ubutumwa bujyanye no kwirinda icyorezo cya COVID 19

Muriyi Nteko kandi Minisiter Shayaka yanatangije ku mugaragaro gahunda y’Akarere ya ‘TWESETWESEIMIHIGO yatangijwe na gahunda ya ‘NKO GUHUMBYA” aho Akarere kubufatanye n’abafatanyabikorwa bazesa Imihigo 30 ijyanye n’ibibazo bihungabanya umudendezo w’abaturage.

Basoje Inteko, abayobozi banasuye Command Center y’Akarere, aho bahawe amakuru ajyanye n’ubuzima bw’Akarere umunsi kuwundi, aho basohotse muricyo cyumba bajyanye ishusho  y’Akarere yose.

Ubu buryo bwo gukora Inteko mu buryo bwikorana buhanga, bwashimwe n’abayobozi cyane ko bijyanye nagahunda za Leta zo kurwanya no kwirinda icyorezo cya COVID19.