Itorero ry’Urugerero ruciye Ingando ryafashije abatishoboye

             Kuri uyu wa 13 Kamena 2018, Mu Kagari ka Gasagara, Umurenge wa Rusororo,  Akarere ka  Gasabo hashojwe Itorero ry’Urugero ruciye Ingando ku rwego rw’Umujyi wa Kigali. Itorero ryatangiye ku itariki ya 05 Gicurasi , ryari rihuriyemo Intore ziturutse mu Turere tugize Umujyi wa Kigali.

         Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Nyakubahwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Umuturage Bwana Harerimana Cyriaque ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Madamu Rwakazina Marie Chantal, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Busabizwa Parfait, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Bwana Bamporiki hamwe n’Abahagararire inzego z’Umutekano Ingabo na Police.

        Izi Ntore, zakoze ibikorwa bitandukanye bifitiye abaturage akamaro harimo kubakira abatishoboye amazu Ane (Two in one) yatuza imiryango 8, Kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi uturima tw’Igikoni 37, Udutanda tw’amasahani 29, Kwigisha Urubyiruka kureka Ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, kwigisha Abantu kureka umwanda no kurya indyo yuzuye. Ibikorwa byose byakozwe n’Intore bifite agaciro ka miriyoni 24 z'amanyarwanda ariko agaciro k’Ibyakozwe byose bifite agaciro ka million 46.

        Abafashe ijambo bose bashimye cyane ibikorwa by’Indashyikirwa byakozwe n’abana bato nka bariya kandi mu gihe gito, bivuze ko ari urugero rumwe mu byo abantu batekereza ko bidashoboka ariko bishoboka.

        Aba bayobozi kandi basabye ko izi ntore zitagomba gusubira mu Tugari iwabo ngo birangirire aho, ahubwo bagomba gukurikiranwa kugirango ubumenyi bafite babusangize abandi bityo bashobore gufasha kubaka u Rwanda twifuza.