Akarere na RGB biyemeje Gushyira umuturage kw'Isonga

Ku bufatanye n’inzego zinyuranye zirimo: Umujyi wa Kigali, RGB, MINAGRI n’abandi, kuri uyu wa 18 ukuboza 2018, Bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Gasabo bifatanije n’abaturage b’aka Karere muri gahunda yatangijwe yiswe Imiyoborere Twifuza aho Umuturage ahora ku Isonga nk’imwe mu nshingano nyamukuru batorewe.

Umushyitsi mukuru muruwo muhango, yari Umuyobozi mukuru wagateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere Madam Dr. Usta KAITESI, hari kandi Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu bwana Parfait BUSABIZWA, Raymond MBERABAHIZI Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, hari kandi n’Umuyobozi  mukuru wa  RAB.

Mbere gato aba bayobozi babanje kwifatanya n’abaturage/abahinzi bibumbiye muri Koperative yitwa Abadasigana bakora umuganda wo gusibura imiyoboro y’Aamazi banatera ingemwe z’amashu mu gishanga cya Nyagisenyi-Rufigiza giherereye mu Kagari ka Murama Umudugudu wa Ngarurinka kikaba gihuza Umurenge wa Kinyinya n’uwa Kimironko yombi yo muri aka Karere ka Gasabo.

Byari mu muganda wo gutera imboga rwatsi zirimo: Amashu, ibiyunguru, Karoti n’ibindi.. bigamije gushishikariza aba baturage kurya indyo yuzuye ndetse no kurwanya imirire mibi muri rusange.

Nyuma y’aha, gahunda zakomereje ahari hateguriwe imbwirwaruhame yari yahuje imirenge yose igize Gasabo uko ari 15.

“UMURAGE KU ISONGA” iyi ni imwe muri gahunda zirage inshinga abayobozi bose bafite aho bahurira n’abaturage mu kubaha serivisi zinyuranye.

Hagati muri uyu muhango, Umuyobozi wa One stop center mu Mujyi wa Kigali bwana Fred MUGISHA, yaboneyeho umwanya maze asobanurira aba banya-Gasabo gahunda irimo gukorwa ijyanye n’ivugurwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali hamwe n’imikoreshereze ya cyo kuko noneho iri vugururwa rizibanda kubitekerezo by’Umuturage.

Mu bafashe ijambo bose bagiye bagaruka ku kwizeza aba baturage ko aribo bakorera kandi ko nibafatanya bombi(Umuturage n’Umuyobozi), bazageza Urwanda aho bifuza.

By’umwihariko Dr Usta KAYITESI Umuyobozi w’Agateganyo wa RGB, yibukije ko ibyo Leta ikora byose biba ari ibyifuzo by’abanyagihugu mu byiciro byose baherereye mo.

Gahunda yasojwe basangira ijambo, hatangwa ibitekerezo, inyunganizi ndetse n’bafite ibibazo babibajije maze bimwe bihita bibonerwa ibisubizo, ibindi bihabwa umurongo w’uko bigomba gukemuka.