Abagize Komisiyo Politique na Social muri Sena basuye Gasabo

Kuva ku wa 25 kugeza ku wa 26 Mata 2016, abagize komisiyo y’imibereho myiza ni iya politiki mu nteko ishina amategeko umutwe wa Sena bagendereye Akarere ka Gasabo. Komisiyo y’imibereho myiza yarebaga uko indwara zitandura zakirindwa cyangwa zikagabanuka mu gihe Komisiyo ya politiki yo yagenzwaga no kureba uko gahunda ya Leta yo guhuza ibigo yashyizwe mu bikorwa, ibyiza byavuyemo hamwe n’imbogamizi bahura nazo.

Muri uru rugendo, buri Komisiyo yagiye ihura n’amatsinda atandukanye kugira ngo baganire byimbitse kugirango bashobore kumenya neza imbogamizi zigenda zigaragara muri buri cyiciro.

Ubushakashatsi bwakozwe na OMS muri 2008 bwerekanye ko 78% y’impfu ziterwa n’Indwara zitandura urugero ni nk’Umuvuduko w’Amaraso  kuri 48%, Kanseri kuri 21%, Indwara z’ubuhumekero kuri  12% na Diyabete kuri 3.5%.

Mu kiganiro cyatanzwe na Komisiyo y’Imibereho myiza ishami rifite ubuzima mu nshingano, bagaragaje ko nubwo hafashwe ingamba zo gukumira impfu zituruka ku ndwara zitandura, barekanye imbogamizi kugirango bigerweho. Bagaragaje ko bahura n’imbogamizi z’imiti itaboneka mu bigo nderabuzima, bimwe mu bizamini bidakorerwa mu bigo nderabuzima, ubumenyi budahagije ku byerekeranye n’indwara zitandura, ubuke bw’abaganga b’inzobere( Cardiologues, Orthopedics, Stamatologists) hamwe n’ibikoresho bidahagije mu bigo nderabuzima.

Komisiyo ya Politiki nayo yahuye n’amatsida atandukanye arimo abahinzi, abarozi, urugaga rw’abikorera, abarobyi, bacukura amabuye yagaciro, Ibigo by’ubwishingizi, abaganga n’abandi bose bafite aho bahurira n’ihuzwa ry’Ibigo. Mu byagaragajwe, berekanye imikorere n’imikoranire hagati y’ibigo, ibyiza byavuyemo hamwe n’imbogamizi bahura nazo.

Kubera ko Izi Ntumwa za Rubanda zirimo gukora isuzuma ry’imikorere y’ibyo bigo, hagombaga kwerekanwa ibibazo kugirango babikorere ubuvugizi.

Aba basenateri bashoje urugendo rwabo mu Karere ka Gasabo ku italiki ya 26 Mata 2016.