Akarere ka Gasabo kizihije Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga

Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2015, wari Umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga.  Mu Karere ka Gasabo uwo munsi wizihirijwe mu Murenge wa Rusororo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Twubake ubushobozi kuri bose duteza imbere ibikorwa bidaheza”.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yari Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Madamu Languida Nyirabahire ari kumwe n’ Umuhuza bikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu mujyi wa Kigali hamwe n’Umuhuzabikorwa ku rwego rw’AKarere ka Gasabo.

Nubwo uyu munsi wizihirijwe Rusororo, Imirenge yose igize Akarere ka Gasabo yohereje abayihagarariye.

Uyu Muhango wabimburiwe n’umukino wa seat ball wahujije amakipe abiri A na B bo mu ntwari sports club zo muri Gasabo, batsindanwa 14 ku 8. Hanasuwe ibikorwa bitandukanye byari byamuritswe aho byakozwe n’Abafite ubumuga. Hanyuma abari aho basusurukijwe n’agakino k’abana bo muri Centre de Jeune  TUBITEHO basaba kwitabwaho nk’abandi kuko batagize uruhare mu kumera uko bameze.

Abafashe Ijambo bose bashimiye Leta y’u Rwanda kuba yarahaye agaciro abafite ubumuga bakaba nabo bafite ijambo nk’abandi bantu bose. Kera umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga warabaga ariko abafite ubumuga ntibagaragare, ntibagire ijambo ariko ubu nabo bahabwa ijambo baravuga kandi barahagarariwe mu nzego zose.

Bizihiza uyu munsi na none, Akarere ka gasabo karemeye abantu cyumi na batanu(15) baturutse mu Mirenge yose babaha Ibihumbi Ijana by’Amafaranga y’uRwanda (100,000Rwf) buri wese kugira ngo bashobore kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza, yasabye abahawe Amafaranga kutayangiza nk’abagabo bayatwara mu kabari abadamu nabo bayaguramo ibitenge n’ibindi byose bitayagenewe, ahubwo bagomba kuyakoresha mu byabateza imbere.

Yakomeje asaba abafite ubumuga kwihesha agaciro bareka gusabiriza ku mihanda, ahubwo bagakora, kuko byagaragaye ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi nabo bashoboye.

Mu buhamya bwatanzwe, Madamu Anastasie wari uhagarariye Koperative Coopetrikoka, yashimiye Akarere ka Gasabo uburyo kabafashije bakabaha inzu n’Amafaranga bakayivugurura, ayasagutse bakayaguramo Imashini zidoda. Yashimye kandi cyane uburyo ubuyobozi bw’Akarere bubahora hafi anagaragaza ko bafite ikibazo cy’isoko y’ibyo bakora, basaba ubuvugizi.