Inama itegura kwibuka ku ncuro ya makumyabiri

 

 

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 31/12/2013 habaye inama yahuje abayobozi b’uturere na Committee itegura gahunda yo kwibuka ku nshyuro ya makumyabiri, Inama ikaba yari iyobowe na PS wa MINALOC, Bwana Vincent Munyeshaka., hifashishijwe  system ya Video Conference.

Habayeho kugezwa gahunda yo kwibuka ku ncuro ya 20, izatangizwa n’urumuri rutazima izatangirana mu kwezi kwa mbere. Buri karere kamenyeshejwe Italiki urumuri rutazima ruzagerera mu karere ndetse n’uko gahunda izaba iteye n’uburyo yategurwa

Uhararariye iyi Gahunda muri CNLG yasabye ko buri karere katanga umukozi uzakurikirana iyi gahunda , akazajya afatanye na CNLG. Hashimangiwe ko ubukangurambaga bukenewe cyane mu gutegura iyi gahunda kugirango abaturage bakangurirwe kuyitabira no kubigiramo uruhare.

Yamenyesheje kandi ko buri karere kagomba kujya kanyuza amakuru y’iyi gahunda yo kwibuka kuri website yabigenewe izamenyeshwa; kugirango amahanga akurikirane uko iyi gahunda igenda n’uburyo yitegurwa muri buri Karere, guhera mu kwa mbere kugeza mu kwa kane.)

Abayobozi b’Uturere dutandukanye batanze ibitekerezo ndetse bamenyesha ko iyo gahunda batangiye kuyitegura.

Doctor Bideri wari uhagarariye CNLG nawe yasobanuye gahunda y’icyumweru cyo kwibuka; ndetse asaba Uturere ko twakorana na MINISANTE mu gutegura iki gikorwa kugirango ikibazo cy’ihungabana kizitabweho.

PS wa MINIJUST Bizimana Pascal nawe yagejeje  ku bitabiriye Inama ikibazo cy’Imanza za gacaca zitarangira kandi yifuza ko twageza igihe cyo kwibuka incuro ya 20, izo manza zarangiye.

Yamenyesheje ko  MINIJUST iri gushakisha impamvu yaba ituma izo manza zitarangira. 

MAJ mu Turere yashinzwe gukora raporo igaragaza   abaturage barebwa no kwishyura mu manza za gacaca, kugirango harebwe niba ari ubukene nkuko bivugwa.

PS yasubije kandi ibibazo bitandukanye byagiye bibazwa n’Abitabiriye Inama.Iyi nama ikaba yasojwe abayobozi muri Minaloc bashimira abitabiriye Inama ndetse babifuriza Umwaka mwiza.