AKARERE KA GASABO KIYEMEJE KONGERA UMUBARE W’IMBANGUKIRAGUTABARA

Mu Mihigo y’Akarere y’umwak wa 2019/2020, Akarere ka Gasabo kari karahize kuzongera umubare w’Imbangukiragutabara kugirango zifashe abaturage kugera kuri  serevisi z’Ubuvuzi bwisumbuye.

Kuruyu munsi  wa Kane taliki ya 30 Nyakanga, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwesheje uyu Mihigo bushyikiriza  Ibitaro bya Kibagabaga  Imbangukiragutabara  nshya ifite agaciro ka Miliyoni 60 z’Amafaranga y’uRwanda.

Iyi Ngobyi y’abarwyi, ikaba izafasha kugabanya impfu z’Ababyeyi bapfa babyara n’Iz’abana kubera ko aribo bibasirwa n’indwara cyane rimwe narimwe bakaba bakenera kwegerezwa ibitaro kugirango bahabwe ubuvuzi bw’isumbuye.

Mu kurengera ubuzima bwa barwayi kandi, Imbagukiragutabara ifasha cyane, kuko Umurwayi ashobora kuremba kandi iyo atinze kugera kwa Muganga bikaba byakongera ibyago byo kubura ubuzima.

Akarere ka Gasabo gafite Ibitaro bi Biri(2) by’Akarere; Kibagabaga na Kacyiru, ka kagira Ibigo Nderabuzima 16 na Post de sante 22 zikora n’Eshatu zuzuye zigiye gutangira gukora.

Ibitaro bya Kibagabaga bireberera Ibigo Nderabuzima byose uko ari 16, nukuvuga ko iyi Mbangukiragutabara izafasha cyane mu kunganira izindi zari zihasanzwe kugirango abarwayi bashobore kubona ubuvuzi bwisumbuyeho kandi muburyo bwihuse.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Madam UMWALI Pauline  yasabye ubuyobozi bw’Ibitaro kuzafata neza iyi Mbangukiragutabara bahawe, ikazakoreshwa akazi kayo ifasha abaturage kugera kubuvuzi byihuse. Akarere kazakomeza guharanira icyateza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.