Amahugurwa kw’Itegeko rigenga Amasoko ya Leta yarashojwe

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 11 Nzeli 2015,  Abakozi b’Akarere ka Gasabo hamwe nabo mu Mirenge yose uko ari Cumi n’itanu (15) baba mu kanama k’amasoko bashoje amahugurwa y’Iminsi Itanu (5) kw’itegeko rigenga Amasoko ya Leta. Aya mahugurwa yaberaga muri Villa Port fino mu Murenge wa Kinyinya  yashojwe kumugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Bwana Rwamulangwa Stephen.

Aya mahugurwa yateguwe n’Akarere ka Gasabo  ku bufatanye nikigo cy’Igihugu gishizwe Itangwa ry’Amasoko ya Leta( RPPA).

Asoza ku mugaragarp ayo mahugurwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo bwana Rwamulangwa Stephen, yabwiye abitabiriye amahugurwa ko nubwo itangwa ry’amasoko ya Leta bisaba kubahiriza Amategeko, bajye bibanda no gutanga serivise nziza kuko wubahirije amategeko ariko akazi gakozwe kakarangira katanoze nabyo ntabwo byaba ari byiza.

Yongeye gusaba abari mu kanama k’Amasoko ko bagomba kwirinda ruswa mu kazi bakora kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we. Kuko nurebera mugenzi wawe akora amakosa ukamwihorera, ntacyo uzaba umariye igihugu kandi n’ikindi, mutarebye neza ushobora gusanga uko igihe kigenda mwese yabanduje.

Impamvu nyamukuru y’aya mahugurwa, kwari ukugira ngo abantu bashinzwe itangwa ry’amasoko ya Leta, bashobore gusobanukirwa neza n’amategeko agenga imitangire yayo, Ingingo ngenderwaho mw’itangwa ry’amasoko, Igihe ntaregwa bijyanye n’Ubwoko bw’isoko, uko amasoko ya Leta ategurwa nibindi byose bijyanye n’imitegurire n’Imitangire y’amasoko ya Lata.

Nyuma yo guhabwa amasomo, abitabiriye ayo mahugurwa bafashe ingamba zo gutanga amasoko ya Leta hubahirijwe amategeko n’amabwiriza ayagenga hagamijwe gukorera mu mucyo, kugisha inama zimwe mu nzego zifite aho zihuriye n’itagwa ry’amasoko ya Leta mu rwego rwo kwirinda amakosa no kunoza imikoranire hagati y’Imirenge n’Akarere, gutangira raporo ku gihe, gushyira hamwe mu gufata imyanzuro no kugirana inama mu bagize akanama k’amasoko, gusubiriza igihe inyandiko zisaba ubujyanama, gutegura inama nyungurana bitekerezo hagati y’Abagenga b’Imari  n’abagize Akanama k’amasoko kugirango baganire ku mikorere n’Imikoranire, gutegura amahugurwa ahoraho ku bagize akanama k’amasoko mu rwego rwo kongera ubumenyi no kunoza imikorere.

Abahuguwe nabo, bijeje Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bize kandi ko batazigera banyuranya n’icyo amategeko asaba kugirango bateze Akarere Imbere n’Igihugu muri rusange.