Urubyiruko rwo mu Karere ka Gasabo rwibutse bagenzi babo bishwe muri Genocide

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Gicurasi 2015, Urubyiruko  rwo mu Karere ka Gasabo rwifatanije n’urundi rubyiruko rwo mu gihugu bibuka bagenzi babo bazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhango wabimburiwe n’urugendo rwatangiriye kuli Gare ya Kacyiru rugana ku Rwibutso rwa Kigali ruherereye  ku Gisozi.

Muri urwo rugendo Urubyiruko rwaboneyeho umwanya wo gusabana no kumenyana na bagenzi babo baturutse mu Mirenge igize Akarere Ka Gasabo.

Urugendo rwo Kwibuka, Urubyiruko ruvuga ko ari igihe cyo kwibuka inzira y’umusaraba bagenzi babo banyuzemo izuba n’imvura bibamereye nabi badafite aho bahungira.

Urubyiruko rukigera ku Rwibutso, rwahawe ikaze runasobanurirwa amateka y’urwo rwibutso n’ibice bitandukanye bigize urwo rwibutso hanyuma  hakurikiraho umuhango wo gushyira indabo ku mva.

Nyuma y’uwo muhango  urubyiruko rwakomereje kuri stade y’urwibutso ahari hateganijwe ibiganiro bitandukanye.

Mu buhamya bwatanzwe na Serge umwe mu barokokeye muri Gisozi, yerekanye inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo  kuva muri 1959  Nubwo yari ataravuka ariko yavutse asanga  ababyeyi be bagifite ibikomere bituruka ku mateka mabi yaranze igihugu cyacu. Naho akuriye nawe yaje guhura nabyo haba mu mashuri  aho batotezwaga bazira ko ari Abatutsi ndetse no mu buzima bwo hanze.

Ubuzima bwa Serge bwaje kuba bubi kurushaho muri 1990 ubwo bumvaga ko Inkotanyi zateye hanyuma umubyeyi we bakamwirukana ku kazi bamuziza ko ari icyitso. Kuva ubwo ubuzima bw’umuryango we bwarahindutse, abigaga bava mumashuri kubera kubura ubushobozi ndetse n’abaturanyi batangira kubahinduka kugeza muri 1994 ubwo bicaga abavandimwe be ariko ku bw’Imana we akarokoka.

 Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Bwana Rwamulangwa Stephen yashimiye urubyiruko kuba rwitabiriye umuhango wo kwibuka bagenzi babo bazize uko baramwe. Yabwiye urubyiruko rwari aho ko bagomba kumenya ko  aribo Rwanda rw’ejo, nubwo ameteka mabi yaranze igihugu cyacu batayagizemo uruhare cyane cyane ko bamwe bari bakiri bato abandi bataravuka ariko bagomba kuyamenya bagaharanira ko atazongera ukundi.

Yakomeje ababwira ko imiyoborere mibi yatumye Urubyiruko rushorwa mu bikorwa bibi by’ubwicanyi.

Ariko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyize imbere umutungo ukomeye kurusha indi mitungo yose ariwo Rubyiruko rw’Igihugu, niyo mpamvu mubona Leta ishyira ingufu mu Burezi kugira ngo Urubyiruko rw’uRwanda rushobore kugira ubumenyi butandukanye bityo rushobore kugira uruhare mu miyoborere y’Igihugu.

Uwari uhagariye Inama y’igihugu y’Urubyiruko yatangiye nawe ashimira Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda kuba yarashyizeho igihe cyo kwibuka inzirakarengane zazize uko zavutse.

Mu bandi batanze ibiganira, harimo Major Nyirimanzi, watanze ishusho y’uko urugamba rwo guhagarika Jenoside rwagenze.

 Hon. Muhongayire Christine wari umushyitsi mukuru yashimiye cyane Ingabo zari iza FPR Inkotanyi  zarwanye urugamba rutari rworoshye  zigashobora  guhagarika Jenoside. Yakomeje akangurira urubyiruko kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.