Hasinywe amasezerano mu kubaka Early Childhood Development Center (ECD)

Taliki ya 02 Ugushyingo 2015, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana, Ubuyobozi bw’Akarere bufatanije n’Umuryango Child Fund Korea basinye amasezerano y'ubufatanye ndetse bashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Early Childhood Development Center(ECDC). 

Umuyobozi mukuru wa Child Fund Korea bwana Jehoon Lee yatangaje ko iki kigo kizafasha Abana n’Ababyeyi  batuye mu Kagali ka Kidashya aho icyo kigo kizubakwa. Imirimo ikazatangira mu Kwezi kwa Mutarama 2016.

Uyu muryango ufite gahunda yokubaka ibindi bigo bibiri(2) mu karere ka Gasabo, mu Mirenge ya Jali na Bumbogo.

Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo  Bwana Rwamulangwa Stephen, yashimiye uwo muryango ku gikorwa cyiza, avuga ko baje ari igisubizo ku banyagasabo by'umwihariko mu guteza imbere uburere bw’umwana ndetse n’umubyeyi kandi abizeza ubufatanye muri iyo gahunda.

Uwo muhango washojwe no kujya gushyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa ECDs.