Inama yahuje Abafatanyabikorwa mu burere mbonezamikurire y’Umwana n’Akarere ka Gasabo

Kuri uyu wa Kane taliki ya 10 Nzeli 2015, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwagiranye Inama n’Abafatanyabikorwa bose bari muri gahunda zita ku bana mu buryo bunyuranye.

Impamvu nyamukuru kwari ukugirango habeho gusobanura neza byimbitse imikorere ya ECD, baganire ku bibazo bahura nabyo, no kugira ngo bashobore gutegura “The Family campaign” izatangira taliki wa 20 Nzeli kugeza ku wa 30 Ukuboza 2015. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Turusheho guhuza imbaraga twita ku burere mbonezamikurire y’Umwana”.

Mu byagaragaye muri iyi nama, nuko benshi batari bazi ECD (Early Childhood Development) icyo bivuze n’inshingano zayo. Uwari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Madamu Uwamahoro Daria yabasobanuriye abari baraho icyo ECD bivuze n’inshingano zayo. Mu rwego rwo kugirango bashobore kurushaho kubyumva, bateguye urugendoshuli mu Karere ka Kayonza hari ikigo ntangarugero kita ku burere mbonezamikurire  y’Umwana. Uru Rugendo rukaba ruteganyijwe taliki ya 17 Nzeli 2015.

Nyuma y’urugendoshuli, bazakora Inama izaba taliki ya 22 Kamena 2015 kugira ngo barebere hamwe ibyavuye mu rugendoshuli n’ingamba bafata kugirango bashyire mu bikorwa ibyo bize, hamwe n’uruhare rwa buri wese muri “Family Campaign”.

Muri iyo nama kandi hazashyirwaho ihuriro kugirango habeho ubuvugizi no gukurikirana ibyo bakora.