Umunsi w'Umurimo mu Karere ka Gasabo

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Gicurasi 2015, Abakozi b'Akarere ka Gasabo basaga 350 bizihije Umunsi ngarukamwaka w'Umurimo. Ibirori byabimburiwe n'imikino itandukanye aho Akarere ka Gasabo kabashije kwegukana ibikombe bine (4) mu marushanwa yitiriwe Mayor w'Umujyi wa Kigali Mayor' cup.

Abakozi n'Abayobozi bishimira Ibikombe batsindiye

Nyuma y'imyidagaduro, abakozi bose b'Akarere berekeje Lapalisse Gashora, aho byari biteganijwe ko habera ibiganiro bitandukanye. Mu ijambo ry'Umukozi uhagarariye abandi yashimiye Akarere kuba katekereje ku gikorwa cyo guhuriza abakozi hamwe kugira ngo baganira icyateza Akarere ka Gasabo Imbere bityo ntikazongere kugaragara mu myanya ya nyuma. Yasabye kandi abakozi gukorana umurava bubahiriza amasaha y'akazi kugira ngo umusaruro witezwe uzabashe Kuboneka.

Mu ijambo rye Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo Bwana Rwamulangwa Stephen yashimiye abakozi muri rusange abasaba gukomeza Imihigo ndetse anabizeza gukemura bimwe mu bibazo byagaragajwe n'uhagarariye abakozi.

 Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo ageza ijambo ku bakozi.

Ibirori byasojwe no guhemba abakozi babaye indashyikirwa mu Karere ndetse n'Imirenge, aho abakozi 18 bahawe ibihembo by'amafaranga ibihumbi magana abiri (200,000) buri muntu nk'ishimwe kuko bahize abandi mu gutanga serivise nziza.

Abakozi batatu bahembwe bahagarariye abandi

End.