Abanyamakuru bitabiriye Inama mpuzamahanga ya Interpol basuye Akarere ka Gasabo

Taliki ya 05 Ugushyingo 2015, Abanyamakuru bose bitabiraga inama ya “Interpol” yaberaga I Kigali, basuye Akarere ka Gasabo mu rwego rwo kureba uko Irondo ry’Isuku rikora.

Bakigera ku Murenge wa Remera  aho uwo muhango wabereye, bakiriwe na Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo  Rwamulangwa Stephen ari kumwe  n’Umuvugize wa Police CSP Twahirwa Celestin hamwe na  “Assistant of Commission” ACP Damas Gatare.

Bakigera ku Murenge wa Remera, basobanuriwe uko Abaturage bicungira umutekano binyuze mu irondo ry’umwuga n’ukuntu bahanahana amakuru n’izindi nzego zishinzwe gucunga umutekano, nk’Ingabo z’Igihugu, Police, Inkeragutabara, DASSO.

Abanyamakuru baneretswe imodoka zishyiriwe ho n’Abaturage zizajya zikoreshwa mu kwicungira umutekano.

Banahawe umwanya wo kubaza ibibazo kubyo biboneye no kugira ngo barusheho gusobanukirwa neza.