Mu Murenge wa Bumbogo bakanguriwe kwishyura Ubwisungane mu Kwivuza

Taliki ya 20 Nyakanga 2018 Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwatangije icyumweru cyahariwe Ubwisungane mu Kwivuza  kikaba cyarabereye mu tugari twose tugize Akarere ka Gasabo.

Ku rwego rw’Akarere bikaba byarabereye mu Kagari ka Mvuzo Umurenge wa Bumbogo  cyikaba cyaratangijwe ku Mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Madamu  Languida Nyirabahire.

Umurenge wa Bumbogo ni Umurenge munini mu Mirenge yose igize Akarere ka Gasabo ikaba ari nawo Murenge uri inyuma mu kwishyura Ubwisungane mu kwivuza. Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo yasabye abanyabumbogo gukora ibishoboka bishyura Ubwisungane mu kwivuza, dore byaroroshye ntibigisaba umuntu kugenda urugendo

Muri uwo muhango, abafatanyabikorwa batandukanye barihiye abatishoboye Ubwisungane mu Kwivuza Itorero Assemblies of God ryarihiye Imiryango 15 y’Abacitse kw’Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi igizwe n’abantu 76 ubwisungane mu kwivuza, Isibo imwe mu masibo agize Koperative z’Abagore bo muri Gasabo yitwa "Inspire Igiceri Gasabo Cooperative" ( IIGC) nayo yarihiye  Imiryango 10 igizwe n’abantu 40.

Abaturage b'uyu Murenge biyemeje ko bagiye kwishyura ubwisungane mu Kwivuza bazamure umubare kugirango Umurenge wabo uve ku mwanya wa nyuma kandi byagaragaye muriki gihe cyubukangurambaga kuko wabonaga abaturage bateye imirongo bafite inyota yo kwishyura.