Umuhanda ureshya na kilometero eshatu ( 3km) wafunguwe ku mugaragaro

Nkuko biri mu mihigo y’Akarere ka Gasabo ko ibikorwa remezo bigomba gushyirwamo ingufu, mu mbeho nyinshi yo kuri uyu wa 6 Werurwe 2019, nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetse bw’Igihugu Madam MUKABARAMBA Alvera, ari kumwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ibikorwa Remezo Eng. Uwase Patricie bafunguye umuhanda uva ahitwa kuri 15 werekeza i Ndera.

Ni umuhango waranzwe no gushishikariza abanyabiziga n’abanyamaguru ko bakwiye kujya babungabunga ibikorwa byiza nk’ibi baba bagejejweho.

Nkuko abifite mu nshingano Eng. UWASE Patricia Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo #MININFRA, yatangaje ko kuba Leta yubaka ibikorwa remezo nka biriya iba yifuza ko abaturage boroherwa mu bikorwa by’iterambere ryabo, akaba yanaboneyeho kubibutsa ko bakwiye kujya babifata neza bakabikorera isuku batagombye kubibwirizwa n’abayobozi.

M’ubusanzwe aka gace karangwa mo n’urujya n’uruza rw’abaturage bajya cyangwa bava mu bice bya: Ndera, Gikomero n’ahandi.

Ni umuhanda wubatswe n’Akarere ka Gasabo ukaba ufite akamaro gakomeye cyane kubagana ku bitaro by’indwara zo mu mutwe biherereye mu Murenge wa Ndera ndetse unafasha mu buhahirane hagati  y’Umurenge wa Gikomero nuwa Ndera.

Kugeza aho ugeze ubu, umaze gutwara akayabo kangana na Miliyari zirenga ebyiri n’igice z’Amanyarwanda (2,500,000,000Frw).

Uyu muhango wari wanitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo; Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Gasabo na Nyarugenge Lt. Col. Theophille Nkizinkiko, Umuyobozi wungirije w’Ikigo gishinzwe Imyubakire  mu Rwanda ( RHA)  Umuyobozi wa RTDA , Abahagarariye HORIZON arinayo yubatse uyu muhanda.