Inama y'Urubyiruko rwavuye Iwawa

INAMA Y’URUBYIRUKO RWAVUYE IWAWA

Tariki ya 12/08/2014  mu murenge wa Kacyiru, twahuje urubyiruko 79 rwavuye kwiga  imyuga mu kigo cya Iwawa, inama yarigamije kureberahamwe ko, uru rubyiruko rwafashwa rukibumbira mu makoperative no kubashakira imirimo, no kwigirahamwe  kutazasubira mu muhanda. No gukomeza kwiga   imyuga itandukanye.

Bamwe mu Rubyiruko rwavuye Iwawa

Naho tariki ya 16/08/2014  habaye Inteko Rusange  y’Inama  y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gasabo ikaba yabereye mu murenge wa Kimihurura  muri salle  ya Rugando  ibitabiriye iyo nteko rusange bageraga 148. Insanganyamatsiko yavugaga “Rubyiruko turinde ibyagezweho ntawabisenya tureba”

Ibiganiro byatanzwe :

1.  Ikiganiro cya NEP;

2.  Kwibutsa inshingano z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko;

3.  Social Media;

4.  Urugamba rwo kubohora Urwanda.

Urubyiruko rwitabiriye inama muri cyumba cy'inama/Rugando