Gasabo: Imiryango ine yatoranijwe, igiye gutuzwa neza

Nkuko bisanzwe buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, mu gihugu hose haba umuganda rusange aho abaturage bahura bagahuza imbaraga maze bagakora ibikorwa by’amaboko, akenshi biba byiganjemo ibyo gusukura agace batuyemo, hamwe no gufasha abatishoboye mu buryo bumwe n’ubundi.

Kuri uyu wa 29 nzeri 2018, ku rwego rw’Akarere  ka Gasabo uyu muganda wabereye mu Murenge wa Rutunga aho wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye bayobowe na Honorable Dr. Frank Habineza arikumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali Bwana RUTABINGWA Athanase.

 Batangije ku mugaragaro inyubako izatuzwamo abaturage batoranyijwe bagera ku miryango ine, mu nzu izaba yubatse mu buryo bwa Four in one (Inzu imwe ituwemo n’imiryango ine).

N’akanyamuneza kenshi abanya-Rutunga bagaragaje ko bishimye cyane ndetse banatewe ishema ryo kubona abayobozi bo mu nzego zo hejuru bamanuka bakaza kwifatanya nabo mu kubaka igihugu.

Nyuma y’imirimo y’amaboko, abaturage bapimwe uko imibiri yabo imeze cyane cyane hibanzwe ku kigendanye n’umuvuduko w’amaraso. Ibi byabaye ku bufatanye n’ibitaro bya Kibagabaga bihagarariwe na DG Avite MUTAGANZWA.

Uyu muganga yaboneyeho akanya ko gusaba aba baturage babarirwaga muri 400, gukomeza kwirinda kunywa inzoga z’inkorano ndetse n’ibindi binyobwa/biribwa, batizeye neza ubuziranenge bwabyo, maze asoza abasaba gukomeza guftanya muri byose mu gutabara ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange.

Uwaje ahagararariye Akarere ka Gasabo Bwana Ntaganzwa Jean Marie Vianney nawe yishimiye gusanga aba baturage basenyera umugozi umwe, maze abizeza ko Akarere kazakomeza kubaba hafi kugira ngo iterambere rigere kuri benshi.

Hanatanzwe ikiganiro kivuga ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, aho abaturage bakanguriwe kwitwararika cyane bakamenya neza niba ubutaka ashaka gukoreramo igikorwa runaka ari ubwo guturwamo cyangwa bugenewe guhingwa no kwororerwa mo #Ubuhinzi n’ubworozi.

Intumwa ya rubanda Depite Hon Dr. HABINEZA Frank mu ijambo rye yagarutse cyane ku kijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, aho nyuma yo gushimira abaturage ko batoye neza, yanaboneyeho kubakangurira kugira ubumwe hagati yabo, bakanafashanya mu mirimo yabo ya buri munsi.

Perezida w’inama Njyanama mu Mujyi wa Kigali Bwana Athanase RUTABINGWA  we yibanze ku gushimira ubushake n’ubufatanye yabonanye aba banya Rutunga, maze abiheraho abasaba kubikomeza ndetse bakanabishishikariza bagenzi babo batuye mu Mirenge bahana imbibi ariyo Rusororo, Nduba, Bumbogo n’ahandi.