Taliki ya 30 Kamena 2015 Akarere mu Gasabo hashojwe ukwezi k’urubyiruko aho Imirenge yesheje imihigo y’inkomezamihigo (Igitaramo Mvarugamba) ,Iyi mihigo Urubyiruko rwayihize ubwo rwitabiraga Itorero ry’Igihugu mu Karere ka Burera I Nkumba imbere ya Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikorana buhanga, Umuyobozi w’Akarere hamwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu y’Itorero.
Ni muri urwo rwego Urubyuruko ruturutse mu Mirenge yose igize Akarere ka Gasabo yamurikiye Abaturage n’Ubuyobozi bw’Akarere ibigwi by’Imihigo yavuzwe haruguru.
Uko Imirenge yarushanishwe:
Gikomero 85%, Rusororo 84.2%, Kacyiru 84%, Kimihurura 82%, Bumbogo 78%, Kinyinya 76%, Jaban 74.5%, Gatsata 74%, Jali 74%, Gisozi 71%, Nduba 68%, Kimironko 67%, Ndera 60%, Remera 51%, Gikomero 50%.
Umushyitsi mukuru murI uwo muhango yari Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, mu ijambo rye yashimiye Urubyiruko ibikorwa byiza bakoze anabasaba kuzagira uruhare mu mihigo y’Akarere kuko aribo mbaraga z’Igihugu ndetse abakangurira guhora bakorera ku mihigo kuko aiwo murongo Igihugu cyahisemo.
Imihango yatabiriwe n’Abayobozi batandukanye; Hon Mukobwa Justine uhagarariye Urubyiruko mu Nteko Nshinga mategeko, Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Bwana Mwesigye Robert, Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Inama Y’Igihugu y’Abagore Madamu Masabo Kamanzi Jackie, Abajyanama b’Akarere hamwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Gasabo.