Umuganda mu Murenge wa Jabana n'itahwa ry Igishushanyombonera

Mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda gutura neza batura mu midugudu, umuganda usoza ukwezi wa Nzeri mu Karere ka Gasabo wabereye mu Murenge wa Jabana mu Kagali ka Ngiryi ahakozwe imihanda ahateganywa kubakwa Umudugudu banafungura ku mugaragaro Igishushanyo mbonera cy’uwo mudugudu.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari  Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu ari kumwe n’uw’Akarere ka Gasabo ushinzwe ubukungu n'iterambere. Aba bayobozi bamaze kwereka abaturage igishushanyo mbonera, babasabye kugikurikiza banabasobanurira byimbitse ibijyanye n’imyubakire kuko abenshi iyo bakibonye kikiri ku mpapuro barakangarana bakabona batabishobora bagahitamo kugurisha bakimuka.

Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe Ubukungu, yabwiye abaturage b’akagali ka Ngiryi, ko Igishushanyo mbonera ari inyandiko ikubiyemo ubuzima bwose bw’abaturage ubu n’igihe kizaza. Nta mpamvu rero yo gutinya kubaka kuko ibirimo byose ni byiza. Iyo Abantu batuye mu mudugudu, kubegereza ibikorwa remezo biroroha cyane kurusha iyo umuntu atuye wenyine.

Yakomeje ababwira ko nta mpamvu yo gutinya igishushanyo mbonera  kuko ubu buri muntu wese yemerewe kubakisha ibikoresho ashoboye ariko ukubahiriza igishushanyo ko nta mpamvu yo kumva ko iyo miturire yagenewe abakire ngo bimure abakene.

Nyakubahwa Umuyobozi wungirije w’Umujyi yabibukije ko iyo umuntu akuguriye aba aguhaye Amafaranga ashira ako kanya ariko wowe uba umuhaye ubutaka bwiyongera agaciro umunsi ku munsi.

Kubera iyi gahunda nziza y’imiturire, Abanyamabanga Nshigwabikorwa b’Imirenge yose igize Akarere ka Gasabo, bari bazanye abaturage babo mu rugendoshuri, kugirango nabo bagende bafashe mu kumvisha bagenzi babo bo mu Mirenge baturukamo.

Nyuma yo kureba uko bitangira, bananyarukiye mu Murenge wa Jali Akagali ka Kabuzoza aho iyo gahunda yakozwe kandi ikagerwaho neza.

Nyuma yo gusura abo baturage baganirijwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu n’Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge babaza ibibazo byose batekereza byavuka, hari kandi n’abatangabuhamya bo mu Kagali ka Kabuzoza kugirango bashobore gusubiza bimwe mu bibazo nk’abantu babibayemo.

Inama yashoje Abaturage bishimye kandi banizeza ubuyobozi ko kubera Ubuyobozi bwiza bafite bubifuriza byiza, nabo ntabakanga kubaheza biyemeza ko bagiye gufasha gusobanurira bagenzi babo basigaye inyuma kandi ko biteguye kubishyira mu bikorwa.

End