Mu Karere ka Gasabo hatashwe imiyoboro y’amazi

Taliki ya 5 Mata 2016, mu Karere ka Gasabo hatashwe imiyoboro y’Amazi mu mirenge ya Ndera na Rusororo. Ikigega cy’Amazi cyatashwe mu Kagari ka Cyaruzinge mu Murenge wa Ndera kizafasha Imiryango 2000 batuye  utugali twa Cyaruzinge na Rudashya mu gihe ayatashwe mu Murenge wa Rusororo, azavomera abaturage batuye mu tugali dutatu (3) aritwo : Mbandazi, Gasagara na Kinyana tukaba dutuwe n’abantu 3000.

Uyu muhango watashwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo madamu Kamayirese Germaine ari kumwe n’abayobozi bo mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Gasabo bashinzwe Ubukungu, Umuyobozi wa WASAC hamwe n’Uhagaririye World Vision mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu, yashimiye cyane ubufatanye buranga abafatanyabikorwa nka WASAC na World Vision ku bufatanye badahwema kugaragaza iteka iyo Akarere  kabiyambaje. Yakomeje ashimira icyo gikorwa kubera amazi núbuzima kandi  Abaturage batuye mu tugali twahawe amazi bazi neza agaciro k’igikorwa cyakozwe.

Umuyobozi wa WASAC Bwana Sano nawe yashimye cyane Ubuyobozi n’Abaturage b’Akarere ka Gasabo ku bufatanye bwiza babagaragariza iteka iyo babanye. By’umwihariko yashimye Abaturage ku bwitange bagize batanga Ubutaka bwabo kugirango banyuzemo ibikoresho by’Amazi. Kandi yakomeje abamara impungeNge ko Amazi arI inshuti y’Abantu kuko iyo bamaze  kunyuzamo ibikoresho n’ubundi umuntu akomeza gahunda ze zo guhinga. Ubwo rero nubwo aba ari Inyungu rusange, ariko nta nubwo  bibuza nyir’ubutaka gahunga ze gukomeza.

Uyu muyobozi  yakomeje abwira abaraho ko WASAC ifite gahunda yo kugeza amazi mu ngo z’abantu kuruta gushyiraho amavomo rusange. Hari na gahunda yashizweho na minisiteri ifite amazi mu nshingano ko bazajya bageza amazi mu ngo hanyuma abadafite ubushobozi bwo kwishyura bakajya bishyura buhoro buhoro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo  nawe yashimiye Abaturage bo Mu Karere ka Gasabo ku bwitange ku kwemera gutanga ubutaka bwabo kugirango hanyuremo ibikorwa remezo bishobore  gufasha benshi. Yongeye gushimingira  ko gahunda bafite nka minisiteri ibishinzwe ari ukugeza amazi mu ngo rwa buri wese bakanoroherezwa mu kwishyura abadafite ubushobozi.