Kubakira abatishoboye muri gahunda ya Human Security

Mu muganda usoza ukwezi kwa Mata, ku rwego rw’akarere ka Gasabo wabereye mu Murenge wa Nduba Akagari ka Gasura Umudugudu wa Kashyinya ahatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo kubakira abatishoboye. Muri uyu mudugudu  hazubakwa amazu 150  aho inzu imwe izaba irimo amazu Ane (four in one). Ubundi muri gahunda ya “Human security” Akarere ka Gasabo gateganya kubaka amazu 281.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango w’Iburasirazuba ariko akaba anashinzwe by’umwihariko Akarere ka Gasabo muri Guverinoma, ari kumwe na Ambasaderi wa Marocco aherekejwe n’Abakozi b’iyo “Ambassade”.

Mu bandi bayobozi baraho, Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage ndetse n’inzego z’Umutekano zikorera mu Karere ka Gasabo.

Ambasederi w’Igihugu cya Marocco mu Rwanda yashimye cyane Umuyobozi w’ Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame kuba yarashyizeho gahunda nziza y’ Umuganda, kandi yizeza ubufatanye bw’Abaturage b’Igihugu cye bari mu Rwanda muri iyi gahunda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bwana Olivier Nduhungirehe, yashishikarije abari aho kwita kw’ireme ry’Uburezi cyane bita kw’Isuku ku mashuri ikindi kirareba ababyeyi n’abarezi kijyanye n’Imirere myiza. Imirere myiza ireba ababyeyi n’Abarezi kandi iyo itataweho, Abana babigwamo bikanabadindiza mu myigire yabo.

Ikindi yagarutse kandi ku kibazo cy’abana bata amashuri, asaba ababyeyi n’abarezi kukitaho cyane  kuko nta mpamvu n’imwe yatuma umwana acikiriza abashuri kandi Leta yarashizeho uburyo abana bashobora kwigamo.

Uyu muyobozi yongeye kwibutsa abitabiriye Umuganda gahunda nshya yo kuriha ubwisungane mu kwivuza aho bitagisaba ko umuturage ajya ku Kagari cyangwa ku Murenge kuko byoroshye umuntu ashobora kubikorera kuri telephone ye aho wandika *909# ubundi ugakurikiza amabwiriza.