Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yifatanije n’abaturage bo mu Murenge wa Jali mu Nteko z’abaturage

Nkuko bisanzwe  mu Gihugu hose buri wa Kabiri w’icyumweru, haterana Inteko z’abaturage .

Byumwihariko mu Karere ka Gasabo ejo  ku wakabiri  Inteko z’abaturage  zarateranye mu Tugari  twose tugize Akarere;

Ku rwego rw’Akarere ka Gasabo, Inteko z’abaturage zabereye mu kagari ka Kanyaburiba Umurenge wa Jali. Muriyi gahunda, abaturage bo murako Kagari bagize umugisha wo kwifatanya n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali  Bwana Rubingisa Pudence.

Umurenge wa Jali niwo Murenge wambere Umuyobozi w’Umujyi asuye kuva aho atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali.

Uyu Muyobozi yafatanije n’abandi bayobozi bari bazanye mu kujya inama no gukemura ibibazo baribagejejweho, aho ibibazo byose byabajijwe byibanze kubikorwa remezo; imihanda, amasoko kandi byahawe umurungo.

Umurenge wa Jali numwe mu Mirenge 15 igize Akarere ka Gasabo, ukaba n’umwe mu Mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali; ufite ubuso bunga na 37.5 km2 ugizwe n’Utugari 7, Imidugudu 33, ituwe n’abaturage 29,254; ku bucucicye bwa 804/km2.

Uyu Murenge kandi ni n'umwe mu Mirenge ibarizwa mu nkengero z’uujyi ukaba ukungahaye mu buhinzi bw’Imboga bakaba banasagurira isoko rya Nyabugogo