Inama rusange ya CNF ku rwego rw’Akarere yarateranye

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Ukuboza 2015, inama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw ‘Akarere yateranye kuli Hotel La Palisse Nyandungu nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe. Insanganyamatsiko igira iti; “Nshyigikiye Imiyoborere myiza mu iterambere rirambye ry’Umugore.’

Iyi nama Rusange yari yitabiriwe n’Abanyamuryango baturutse mu mirenge yose igize Akarere ka gasabo, Abahagarariye CNF ku rwego rw’Umujyi, Abajyanama mu Karere ka Gasabo, Umunyamabanga Nshingwabikowa wa CNF, Umuyobozi wa CNF ku rwego rw’Igihugu, Intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko hamwe n’umuyobozi wa CNF ku rwego rw’Akarere ka Gasabo.

Atangiza iyo nama ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe Imibereho Myiza Madamu Languida Nyirabahire wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yashimiye cyane abanyamurwango ba CNF ku rwego rw’Akarere ka Gasabo ku bw’akazi kenshi keza bakoze, anabasaba gukomerezaho uwo muco mwiza. Ariko nubwo bakoze byinshi byiza, yabasigiye umukoro, Ababwira ko nkaba Mutimawurugo bagomba gukomeza kunoza isuku y’abana mu ngo baturukamo.

Umuyobozi wa CNF ku rwego rw’Akarere ka Gasabo, nawe yashimye byimazeyo abanyamuryango ku bufatanye bagaragaje igihe cyose babanye. Ubuyobozi bw’Akarere na Njyanama bose babaye hafi umunsi ku munsi. Yakomeje agaragaza ibikorwa  byinshi kandi byiza byagezweho mu gihe cy’imyaka itanu ya manda yabo.

Bimwe mu byagezweho by’ingenzi mu rwego rw’ubukungu, hari: koperative 4 z’Abagore zatewe inkunga zo mu mirenge itandukanye, iyo nkunga yose yari ifite agaciro ka miliyoni 86,580,303 y’Amafaranga y’uRwanda. Har’ibikoresho bitandukanye byaguriwe abagore bo mu Mirenge itandukanye  nabyo bifite agaciro ka miliyoni 9,675,615, gahunda yo kuremerana nayo yatwaye amafaranga agera kuri miriyoni 32,743,260 z’Urwanda. Hanagaragajwe inkunga Umujyi wa Kigali wateye abagore 476 bacurizaga mu mihanda babubakira aho gukorera, banabaha igishoro byose bifite agaciro ka miliyoni 85 za Amafaranga y’u Rwanda. Hari n’inzu irimo kubakwa mu murenge wa Rusororo Abagore bazajya bakoreramo imurikagurisha.