Mu Karere ka Gasabo hatangijwe ukwezi ko gukunda Igihugu

Kuri uyu wa 01 Ukwakira 2015, ni umunsi ngarukamwaka wahariwe gukunda Igihugu. Ni muri urwo rwego Akarere ka Gasaba katangije Ukwezi ko gukunda Igihugu. Mu kwizihiza uwo munsi, Bwana, Rwamulangwa Stephen Umuyobozi w’AKarere ka Gasabo yavuze ko muri gahunda yo gukunda Igihugu, bazibanda ku rubyiruko n’abagore. Yagaragaje ko gukunda Igihugu hari byinshi urubyiruko rusabwa harimo kurinda umuco w’u Rwanda no kutavangirwa n’ibituruka mu mahanga. Kubera ko urubyiruko arirwo rwanda rwejo rugomba kwitabwa ho cyane rwigishwa umuco n’indangagaciro z’ubunyarwanda na kirazira

Yashimangiye ko nku’uko Umukuru w’Igihugu cyacu akunda kubigaruka ho kenshi, u Rwanda rugomba gukomera ku gaciro kabo, ak’Ubunyarwanda gashingiye ku muco warwo.

Nk’uko byagaragaye  kuva kera umuco nyarwanda warangwaga n’Ubutwari bwaturukaga ku gukunda Igihugu, byatumye urubyiruko rumwe rwemera guhara ubuzima bwabo ku bw’inyungu rusange z’Abanyarwanda kugirango habeho amahoro kuri bose.

Muri abo bitangiye Igihugu harimo abasikare batangiye urugamba rwo kubohora Igihugu ku wa 01 Ukwakira 1990 n’abandi barukomeje, ibi  bikaba byarabaye ikimenyetso gikomeye cyo gukunda Igihugu  kuri benshi nk’uko byagarutsweho  mu mukino itorero Indatirwabahizi ry’Umujyi wa Kigali babyerekanye bavuga ubutwari bw’abana b’Inyange berekanye igihe bangaga kwitandukanya bakavuga ko bose ari Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere yabwiye abari bari aho  ibindi bikorwa byiza bizakorwa muri uku kwezi ko gukunda Igihugu, harimo nko kuremera abatishoboye, hakaza naterwa ibiti by’imbuto ziribwa zishobora kurwanya imirire mibi kandi bizana n’umwuka mwiza.

Abanyarwanda bafite ingero nyinshi zo gukunda igihugu ku buryo abanyamahanga basigaye babibona ari nayo mpamvu hafi buri kwezi habaho kwakira abanyamahanga barahirira kubona ubwenegihugu bw’ubunyarwanda.

Dr. Niyomugabo Cyprien, ukuriye Inteko y’Ururimi n’Umuco nawe yasabye urubyiruko kuguma kubungabunga indangagaciro z’Ubunyarwanda nk’uko abatubanjirije babikoraga bakabiharanira bakanagura igihugu.