Mu Karere ka Gasabo hatangijwe ukwezi k’umutekano wo mu Muhanda

Kuri uyu wa 25 Nzeri 2015 mu Karere ka Gasabo habereye Umuhango wo gutangiza Ukwezi kwahariwe Umutekano wo mu Muhanda. Uyu muhango wabereye  muri Petit Stade I Remera Ukaba witabiriwe na Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Uhagarariye Police          mu  Mujyi wa Kigali( RPC), Uhagararariye Police mu Karere ka Gasabo( DPC) hamwe  n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.

Abatumiwe harimo ibyiciro bitandukanye birimo; Abamotari, Abanyonzi, Abatwara Tax Voitures, Abanyerondo b’Umwuga na b’isuku, Abafite Amashuri yigisha gutwara Ibinyabiziga na sosiyete z’ubwishingizi.

Uyu muhango watangijwe no gutera Amarangi basibura imirongo y’Abanyamaguru mu Mihanda.

Abwira abari bitabiriye uwo muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, yashimiye abatumiwe  ku bw’akazi keza bakora ko gutwara Abantu  no gucunga Umutekano wabo ariko anabasaba  kwita ku kazi kabo ka buri munsi cyane kuko Impanuka zihitana Abantu benshi zikanangiza byinshi.

Yakomeje ababwira ko ingingo nyamukuru y’uyu munsi ari ukurebera hamwe uburyo bwo kunoza umutekano wo mu muhanda. Yababwiye kandi ko kugirango Umutekano mu muhanda ugende neza ari uko abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara Ibinyabiziga bagomba kugendana Ibyangombwa byuzuye, kubahiriza Ibyapa, Kubahiriza Inzira z’abanyamaguru, kwirinda kuvugira kuri telephone batwaye Imodoka, gusuzumisha Ibinyabiziga cyangwa gutwara Ibinyabiziga basinze.

Abari bari aho basabwe kujya batanga Amakuru ku bantu batubahiriza amabwiriza y’umuhanda kuko birafasha bikanakiza benshi.

Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, yababwiye ko hari umushinga watangiye wo kugabanya abagenzi bagendera ku magare, aho bazajya bigisha Abanyonzi bakarangiza bakaba Abamotari, bagatwara amamodoka mbese ibyiciro  byose bikazibonamo, bityo barangiza hakajyaho ikindi kiciro gutyo gutyo bagahora basimburana.

Mu rwego rwo gukemura umutekano wo mu mihanda, Akarere ka Gasabo, kagiye gushakira buri Murenge Imodoka y’Irondo (Patrol car).

Uwari uhagarariye Umuyobozi mukuru wa Police, Regional Police Commander (RPC) yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ku ngamba nziza bafite mu rwego rwo kurwanya ibyateza umutekano muke mu muhanda.  Yanihanangirije Abatwara Ibinyabiziga mu muhanda ko batazihanganira amakosa Abatwara Ibinyabiziga mu muhanda bakora bigahitana Inzirakarengane, abasaba ko bakubahiriza amategeko igihe icyo aricyo cyose.