Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Rutunga

Mu karere ka Gasabo kimwe nahandi hose mu Gihugu, habaye umuhango wo kwibuka  ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “ Kwibuka Twiyubaka”

Ku rwego rw’Akarere umuhango wo  kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 wabereye mu Murenge wa Rutunga,  Akagari ka Kabariza, Umudugudu wa Nyamise. Mu Karere ka Gasabo igikorwa cyo Kwibuka kizajya kibera ku rwego rw’Umudugudu ariko ku Mirenge imwe ifite umwihariko w’Amateka yaho bizajya bibera ku rwego rw’Umurenge hanyuma no ku Karere aho bazaba bibuka abahoze ari abakozi b’Amakomini yahurijwe mu Karere ka Gasabo.

Mu bashyitsi bari bitabiriye uwo muhango harimo Intumwa za rubanda; Hon. Mutimura zeno, Hon. Nuru Nikuze,  Hon. Mediatrice Izabiriza, Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Perezidante w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, Abayobozi bungirije, Abahagarariye Ibuka, Abagarariye inzego z’Umutekano.

Uhagarariye Ibuka  mu Karere ka Gasabo yavuze ko Imana yababaye hafi igakoresha abantu bagira icyo bakora yakomeje avuga ku mwihariko w'ubwicanyi bwabaye mu Murenge wa Rutunga aho bicaga abagabo n’abahungu b'abasore  naho abagore bagafatwa ku ngufu hanyuma bagasiga ababana n'ubumuga  kugirango bazicwe n’inzara.

Muri uyu Murenge habayemo ubwicanyi bwindengakamere aho abantu bishwe batemaguwe abandi bakajugunwa muri Muhazi baboshye ugerageje gushyira umutwe hejura bakamutera amabuye kugeza igihe bashiriyemo umwuka cyangwa amazi abatembanye, abandi banigiwe mu mazu yabo bakoresheje imigozi, gushyingura abantu ibice kandi bareba, gusuka urusenda mu mazu kugirango abihishemo basohoke ndetse n’imbwa zahigaga abantu aho bihishe.

Abarokotse Jenoside  barasaba abantu bafite amakuru y'aho ababo bajugunywe, ko bayatanga kugirango bashyingurwe mu cyubahiro kuko burya iyo utarashyingura umuntu wawe uhora ufite agahinda.

Perezidante w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo yasabye abacitse kw’icumu rya Jenoside gukomera ntibaheranwe n’agahinda hamwe no kubabarira nubwo bitoroshye. Uyu muyobozi yongeye gusaba Abanyarwanda bose guhangana n’amateka yacu cyane cyane urubyiruko kwitabira ibiganiro mu midugudu.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yavuze ko kwibuka ari igikorwa cyatangiye  kizakomeza kandi kikaba kireba buri wese.

Uyu muyobozi yabwiye abari aho ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi kuko abahagaritse Jenoside baracyahari kandi n'abandi bavuka buri munsi.

Umushyitsi mukuru muriuyu muhango Hon. Izabiriza Mediatrice yatangiye asaba buri wese gukomera cyane abafite ababo bashyinguwe muriu rwibutso. Yavuze ko Kwibuka bitazahagarara bizahoraho kuko uwawe  agufasheho yagize ati:"Ntawashobora kwibagirwa abantu barenga miliyoni, niba abasenga  bibuka uwabacunguye kuki umunyarwanda yakibagirwa ibyamubayeho"?

Yashimye abagize ubutwari nk’Inkotanyi bagahagarika Jenoside.