Gutangiza ku mugaragaro kubaka ibyumba by'amashuri

Mu Karere ka Gasabo kimwe nahandi hose mu Gihugu, taliki ya 19 Kamena, hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri.

Iki gikorwa cyatangiriye mu Kagari ka Ruhango Umurenge wa Gisozi aha zubakwa ibyumba by’amashuri 35.

Impamvu nyamukuru yiyi gahunda, nu kugabanya ubucucike mu mashuri  ndetse n’ingendo ndende abana bakoraga kugirango bagere ku mashuri.

Mu Karere ka Gasabo hazubakwa ibyumba by’amashuri 1072 n’Ubwiherero 1510. Muribi byumba, harimo ibizubakwa ahari hasanzwe amashuri ndetse nibizubakwa ahandi hashya mu rwego rwo gukemura ikibazo k’ingendo abanyeshuri bakoraga bajya ku mshuri.

Ibi byumba birimo kubakwa, bigomba kuba byarangiye, kuburyo abana bazabyigiramo muri Nzeri amashuri atangiye.

Umushyitsi mukuru muruyu muhango yari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane akaba n’Imboni ya Leta mu Karere ka Gasabo Hon. Dr. BIRUTA Vincent.

Minisitiri Biruta, yashimye cyane gahunda y’Akarere ka Gasabo ya “TUJYANEMO ” aho buri wese agira uruhare mwiyubakwa ryaya mashuri, asaba buriwese kuyitaho kuko aribo afitiye akamaro.