Abunzi bo mu Karere ka Gasabo bahawe Amatelefoni.

Abunzi muri soseyete Nyarwanda, ni abantu bakora akazi keza cyane ko kongera guhuza cyangwa kunga abanyarwanda, batiriwe  bagana inkiko. Abunzi bamaze imyaka irenga 11 bagiyeho, ,kubera agaciro  Igihugu giha akazi bakora, ubwo bizihizaga imyaka 10 bamaze bakora ako kazi, Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, yabemereye  amatelefoni kugira ngo bage bashobora gukora akazi kabo neza.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo Umukuru w’Igihugu yemereye abunzi, mu Karere ka Gasabo, taliki ya 9 Werurwe Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yashyikirije Abunzi bose bo mu Karere  ayo matelefoni.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yakomeje abashimira ubwitange bakorana akazi utabona agaciro kabwo aho yagize ati: “niyo isi itabahemba Imana izabahemba, ndabasaba gukomeza kugaragariza abaturage icyizere babagiriye”. Yanabasabye kugerageza bakareba icyo bafasha Ubuyobozi mu gukemura amakimbirane arangwa mu miryango. Ati : “Burya iyo umugabo n’umugore bafitanye ibibazo, ingaruka zigera ku bana kandi aribo Rwanda rw’ejo”.

Aba bunzi nabo bahawe umwanya bashima ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Umukuru w’Igihugu by’umwihariko kuba yarazirikanye akazi bakora, ndetse banagaragaza imbogamizi bahura nazo mu kazi kabo bakora, kandi umuyobozi w’Akarere akaba yarabemereye ko bagiye kubikurikirana bigakemuka kugira ngo akazi kabo karusheho kugenda neza.