Perezida wa Repuburika na Madamu bifitanije n’Abaturage b'Akarere ka Gasabo mu muganda

Nk'uko bimaze kuba umuco w’abanyarwanda, buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi wahariwe igikorwa cy’Umuganda rusange mugihugu hose.

Kuri uyu wa gatandatu usoza ukwezi k’Ukwakira, Abaturage b’Akarere ka Gasabo Umurenge wa Ndera Akagari ka Bwiza umudugudu wa Ruhangare bagize amahirwe yo kwifatanya n’umukuru w’Igihugu cy’uRwanda Nyakubahwa Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame mu gikorwa cy’umuganda. Uwo muganda wakozwe mu rwego rwo kubungangabunga ibidukikije no kwita ku mashyamba batera ibiti. Nyuma y’Umuganda, Umukuru w’igihugu yaganirije abitabiriye umuganda aho yagarutse ku kamaro k’umuganda, n’uburyo wahinduye isura y’Igihugu. Yagize ati ‘ Igihugu cyacu cyamenyekanye kubera amateka mabi twanyuzemo ariko ubu u Rwanda rurazwi kubera iterambere’.

Perezida Paul Kagame, yabwiye abara aho ko ‘Iyo urinze umuryango wawe ukawuha umutekano, buri muryango ugaha undi umutekano, mugahinga mukeza mugasagurira amasoko, Abana banyu bakajya mu mashuri, urwaye akabona aho yivuriza ibyo byose nibyo twifuza’

Yakomeje abasaba gukorera hamwe, kugirango bashobore gutera imbere kuko ibyiza byinshi biri imbere.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko izina ryiza u Rwanda rufite ubu mu bintu byinshi rishimishije ariko ridapfa kuza gusa, asaba Abanyarwanda kurinda icyatumye iryo zina rigerwaho. Iyo wakoze ibikorwa byiza bikugeza kuri iryo zina ntabwo wakwifuza ko bigucika ngo usubire hahandi wahoze hatari heza. Tugomba kubiharanira.

Mu muganda wo gutera ibiti, kuri uwo musozi wo ku Bwiza bwa Gasogi  hatewe ibiti bisaga Ibihumbi 22 ku buso bungana na ha 12.5. Abaturage basabwe gufata neza ibi biti kuko bibafitiye akamaro.