Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo wizihizwa taliki ya 01 Werurwe uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti, “Duteze Imbere umurimo utanga umusaruro, twihutisha iterambere”. Uyu munsi Abakozi b’ Akarere bawijihije bidagadura, aho bakinnye umukino usoza amarushanwa ya “Mayor’s cup”. Uyu mukino wahuje ikipe y’umupira w’amagaru mu bagabo aho bahuye n’abo mu karere ka Nyarugenge. Muri uyu mukino, Akarere ka Gasabo katsinze ibitego 2 kuri 1 cya Nyarugenge. Mu mikino y’amaboko y’abagabo, “volley ball” Gasabo yatsinze amaseti 3 kuri 0 y’Akarere ka Kicukiro, naho muri Basketball Akarere ka Gasabo katsinze ku manota 41 kuri 38 y’Akarere ka Nyarugenge byatumye akarere ka Gasabo kegukana ibikombe bitatu (3) muri ayo marushanwa.
Nyuma y’imikino, Abayobozi b’Akarere bahembye Abakozi b’indashyikirwa ku rwego rw’Akarere n’Umurenge hamwe no hagati y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari, aho buri wese yahabwaga Icyemezo cy’ishimwe hamwe n’Amafaranga Ibihumbi Magana abiri ( 200,000 fw).
Umuyobozi w’Akarere bwana Rwamulangwa Stephen, yashimiye Abakozi b’Akarere ku bw’intsinzi mu ma rushanwa ya Mayor’s cup bashoboye kwegukana ibikombe bitatu, yakomeje kandi ashimira ababaye indashyikirwa abasaba gukomeza gushyira hamwe n’ishyaka mu byo bakora bigamije guteza imbere Akarere ka Gasabo.