Ibuye ry’ifatizo ryashyizwe ku Nyubako y’Umurenge wa Kimironko

Mu rwego rwo kunoza serivisi zihabwa abaturage no kugira inyubako igendanye n'igihe kandi abakozi bagakorera ahantu hisanzuye, kuri uyu wa kane tariki ya 28 Mutarama 2016, hashyizwe ibuye fatizo ahazubakwa Umurenge wa Kimironko, Uwo muhango wanitabiriwe n'intumwa za Rubanda zari zimaze iminsi zikora urugendo hirya no hino  mu Karere ka Gasabo aho basuraga ibikorwa bitandukanye.

Mu gutangiza inyubako y’Umurenge wa Kimironko, umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yavuze ko muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, hari igihe uzasanga Umurenge ufite imbaraga nk’iz’Akarere, ibi bikazatuma n’umubare w’Abakozi bo ku rwego rw’Umurenge wiyongera.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, yakomeje avuga ko ikintu cya mbere iyi nyubako izakemura, ari uko abahabwa serevisi  n’abayitanga bose bazakorera ahisanzuye ku buryo bizafasha mu gutanga serivise nziza cyane cyane ko Umurenge wa Kimironko utuwe n’abaturage  benshi.

 

Abayobozi bashyira ibuye ry'ifatizo ku nyubakoImashini zatangiye gusiza ikibanza

 

Uyi nyubako ikazarangira itwaye akayabo k’amafaranga arenga miliyoni magana atatu mirongo inani y’Urwanda.