Inama yahuje abafatanyabikorwa b’Akarere n’Ubuyobozi

Kuru yu wa Kane taliki ya 13 Kanama 2020 mu Karere ka Gasabo hateraniye inama yahuje Imboni z’Akarere ka Gasabo , Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Iyi nama yarigamije kumenyana hagati y’Imboni z’Akarere, Abafatanyabikorwa b’Akarere, Gushima uruhare rw’Abafatanyabikorwa mw’Iterambere ry’Akarere no kungurana ibitekerezo kubufatanye bwa buri rwego mubikorwa  bitandukanye  by’Akarere.

Imboni z’Akarere ka Gasabo muri Goverinoma ni Minister Vincent BIRUTA Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane  hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikorana buhanga Imyuga n’Ubumenyi ngiro Hon. Claudette IRERE.

Ingingo yibanzweho muriyi nama yari gahunda ya “TUJYANEMO”  iyi ni gahunda Akarere ka Gasabo kashyizeho hagamijwe ko hatangwa uruhare rwa buriwese mu gikorwa cyo kubaka ibymba by’amashuri. Ibyumba by’amashuri birimo kubakwa murwego rwo gukemura ubucucice  bw’abana mu mashuri ndetse n’Ingendo ndende abana bagendaga bajya kwiga kure.

Mu Karere ka Gasabo hateganyijwe kubaka ibyumba by’amashuri 111 n’ubwiherero 162 byubakwa ku nkunga ya World Bank mu kiciro cya mbere, iki kiciro kikaba kigiye kurangira.

Naho ikiciro cya Kabiri hateganyijwe kubaka ibyumba by’amashuri 964  hamwe n’ubwiherero 1348.

Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, inama y’abafatanyabikorwa yabaye mu byiciro 2, aho ikiciro cyambere cyayobowe na Hon. Claudette IRERE arikumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana RUBINGISA Pudence hamwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali n’Intera y’Uburasirazuba Gen. Mubarak MUGANGA. Ikiciro cy aka 2 cyayobowe na Hon. Vincent Biruta.

Muri yi nama, Umuyobozi w’Akarere yatangiye atanga ikaze ndetse anerekana ishusho rusange y’Akarere byumwihariko uko gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri iteye.

Abafatanya bikorwa bishimiye iyi nama kandi biyemeje gutanga uruhare rwabo kugirango ibyumba by’amashuri byateganyijwe bishobore kubakwa.