Komite Mpuzabikorwa y'Akarere ka Gasabo yaterenye kuwa 12 Ukwakira,2018

Gasabo: Abagize Komite Mpuzabikorwa  y’Akarere ka Gasabo bahize kutajengekera: Ruswa, Ibiyobyabwenge n’gwingira ry’Abana

Nkuko biteganywa n’itegeko, Komite Mpuzabikorwa kuva ku Mudugudu kugera ku Karere hamwe n’abafatanyabikorwa, baterana inshuro ebyiri mu mwaka mu rwego rwo kurebera hamwe iterambere ry’Akarere kabo ari nako bahiga bakanahanga udushya.

Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2018, Komite Mpuzabikorwa y’Akarere ka Gasabo hamwe n’abafatanyabikorwa, bateranye mu nama yamaze amasaha asaga 6 mu rwego rwo kwiyubakira Akarere kabo na cyane ko bivugwa ko aka Karere ariko soko y’U Rwanda #Urwagasabo.

Ni inama yaranzwe ahanini no gusangira ijambo, aho wabonaga ko buri muyobozi wese wari mu cyumba cy’inama yashakaga kugaragagaza uko yumva ibintu byagenda ku rwego yaje ahagarariye.

Ikibazo cya Ruswa cyatinzweho cyane kuko ngo usanga aricyo gikomeza kugaruka mu birego Akarere kakira bizanywe n’abaturage baturutse mu Mirenge 15 igize aka Karere.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo bwana Stephen RWAMURANGWA yabwiye abitabiriye ko iki aricyo gihe ngo iki kibazo gicike mu nzego z’ibanze ndetse no kubo bireba bose muri rusange niyo yaba atari umuyobozi.

Bishop John Rucyahana Perezida wa Kimisiyo y’Igihugu y’ubumwe n;ubwiyunge nawe wari watumiwe muri iyi nama, mu ijambo rye ryibanze ahanini ku gushishikariza banatu kugira ubumwe no kumva neza Ndi Umunyarwanda, yatangaje ko nta kintu wageraho utabanje kugitegura neza mu mutwe wawe.

Yagize ati: “Ntushobora kugira ikintu kizima/kigaragara ugeraho, utabanje kugishyira mu mutwe wawe ngo ucyumve neza maze ubone kucyumvisha abo uyobora”

Amakuru aturuka mu bushinjacyaha, avuga ko igihano gito ku muntu wafatiwe mu cyaha cya ruswa ari igifungo cy’imyaka itanu 5, ikinini kikaba imyaka 12. Ngo hari naho igifungo kiba burundu, bitewe n’itegeko.

Ikindi kibazo cyagarutsweho, ni ikibazo cy’urubyiruko ndetse n’abantu bakuru bakomeje kunywa no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Aha, uhagarariye Polisi mu Mujyi wa Kigali ACP  F R Bahizi yavuze umuti wambere aruko buriwese abigira ibye akumva ububi bwo gukoresha ibiyobyambwenge nubwo iki  kibazo uko iminsi igenda ishira ari ko polisi igenda ihashya ababigaragaramo ndetse ngo ku bufatanye n’inzego zishinzwe ubushinjacyaha, hamaze kuvugururwa ibihano bihana ufatiwe muri ibi bikorwa.

Umushyitsi mukuru muri iyi nama yari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije bwana BUSABIZWA Parfait. Mu ijambo rye yavuze ko bidakwiye kubona umuturage w’Umujyi wa Kigali urwaye amavunja, uwagwingiye, ufite umwanda, unywa ibiyobyabwenge, urya ruswa, uwubaka mu kajagari….

Abayobozi bose batashye biyemeje ko mu nama izakurikira, bazaza barateye indi ntambwe ndeste baniyemeza ko Itorero rigomba kuba irerero buri Munyarwanda arererwa mo.

Tubibutse ko Akarere ka Gasabo kabaye aka kabiri nyuma ya Rwamagana mu mwaka w’i mihigo ushize 2017/18 mu Turere twose uko ari 30, kakaba karabaye aka mbere muri du tatu tugize Umujyi wa Kigali.