Umukuru w'Igihugu yifatanije n'Abaturage ba Gasabo mu gikorwa cy'Umuganda

Kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Werurwe 2015, Nyakubahwa Perezida wa Repuburika n'Umufasha we bifatanije n'abaturage bo mu Kagali ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu gikorwa cy'umuganda ngarukakwezi. Uyu muganda witabiriwe n'abaturage basaga ibihumbi cumi (10,000), wari ugamije gukora umuyoboro w'amazi(canalisation) ungana n'ibirometero bitatu n'igice (3,5km) ndetse no gutunganya  ubusitani ku nkengero z'imihanda yakorewe "canalisation". Nyuma y'umuganda, Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yaganirije abaturage abashimira igitekerezo cyo kwishyura hamwe bakishakamo ibisubizo by'ibibazo. Yongeyeho ko ibibazo abanyarwanda bafite bashobora kubyicyemurira. Ku ruhande rwabo, abaturage nabo bagaragaje ko bashimishijwe no gukorana umuganda na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ko bibahesha agaciro ndetse bakumva ko igihe kigeze ngo abanyarwanda bikemurire ibibazo, aho biyemerera ko bafite ingero nyinshi z'ibyo bamaze kwigezaho.

End.