Akarere ka Gasabo muri gahunda yo gukemura ibibazo by’amacumbi y’abatishoboye

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, no mu rwego rwo gukemura ibibazo bihungabanya umudendezo  w’Abaturage (Humana Security Isues),  mu Karere ka Gasabo hatashywe amazu  umunani (8) yubatswe mu buryo bwa “2 in 1” yatujwemo Imiryango 16.

Ayamazu aherereye mu Murenge wa Nduba Akagri ka Gasura yubatswe ku bufatanye bw’Imirange ya Nduba, Kimironko, Kinyinya na Kacyiru  hamwe n’Abaturage bo muriyo Mirenge.

Umuhango wo gutaha  aya mazu, wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Mbarabahizi Reymond Chrestien arikumwe n’Abanyamabanga Nshingwa bikorwa biyo Mirenge.

Aba bagenerwa bikorwa, bahawe mazu, arimo burikimwe cyose; Intebe, ibitanda, Amarido, amashanyarazi, amazi  ndetse n’ibizabatunga mugihe bagihe batarabona indi mibereho.

Abahawe amazu, basabwe kuyafata neza, kubana neza nabo basanze kandi bakanatekereza imishinga bakora kugirango bashobore kwibeshaho,

Abagenerwa bikorwa, bishimiye amazu bahawe, kandi banizeza ubufatanye nabandi baturage baje basanga ndetse nabo bahuriye aho.