Gasabo mu marushanwa ya Kagame Cup

Taliki ya 22 Kamena 2015 nibwo Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup yatangiye ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali aho Ikipe y’abakobwa yUmurenge wa Gatsata ni y’Abahungu y ‘Umurenge wa Kacyiru zo  mu karere ka Gasabo arizo zihagarariye Umujyi wa Kigali zahuye ni iya Muhanga yari ihagarariye Intara y’Amajyepfo. Iyi mikino ikaba yarabereye ku kibuga cya FERWAFA i Remera.

Amakipe ku mpande zombi umukino warangiye ari ubusa ku busa, bivuze ngo buri kipe yabonye Inota rimwe. Akarere ka Gasabo kazongera gukina ku italiki ya 26 kamena 2015 ubwo bazahura n’Intara y’Uburengerazuba.

Aya makipe yashyizwe mu matsinda A na B aho Itsinda A rigizwe  n’Umujyi wa Kigali, Intara y’Amagepfo n’Uburengerazuba. Naho Intsinda B rigizwe n’Intara y’uburasirazuba n’amajyaruguru. Izaba Iyambere mw’Itsinda B izahura nizatsinda mw’Itsinda A kumukino wanyuma, izizaba iza kabari muri buri tsinda zizahatanira umwanya wa gatatu. Hazahembwa ekipe ya 1, 2 niya 3.

Mu bari bitabiriye aya marushanrwa hari Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu w’Akarere ka Gasabo, Umuyobozi wungirize ushinzwe Imibereho myiza w’Akarere ka Muhanga, Abanyamabanga nshingwa bikorwa b’Imirenge ya Gatsata, Kacyiru na Jabana.

Iyi mikino yari yitabiriwe n’abahagarariye FERWAFA, MINALOC, RGB akaba yaratangijwe n'abayobozi bungirije b'uturere twa Gasabo na Muhanga.