Umukuru w’igihugu yasuye Akarere ka Gasabo

Gasabo mu Murenge wa Jabana   kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2014.Perezida Kagame yasuye abaturage nkuko yari yarabibasezeranyije.

Perezida Kagame yakiranwe ibyishimo mu Karere ka  Gasabo cyane ko ariko Karere gatuwe n’abaturage benshi mu turere tugize Umujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yagaragaje ko hari ibikorwa byinshi bifatika Abanyarwanda bamaze kugeraho, ndetse bagikomeje urugamba rwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibugarije, ariko anavuga ko hari ibibazo bisaba guhaha imbaraga zivuye ahandi, ari na byo shingiro ry’ingendo akunze kugirira mu mahanga.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasobanuye ko impamvu ahora azenguruka mu bihugu by’amahanga aba yagiye gushaka imbaraga ahandi zo guhangana n’ibibazo bikomeye Abanyarwanda bafite, badashoboye kwikemurira.

Yagaragaje ko kugira ngo u Rwanda rugere aho rugeze ubu, byasabye imbaraga zidasanzwe kandi zigikenewe. ni muri urwo rwego akora ingendo hirya no hino zitagamije kwitemberera, ahubwo zigamije gushakira ibisubizo, aho ahura n’abashoramari batandukanye baza gushora imari mu Rwanda.

Kuko  buri rugendo, buri mwanya utwarwa no gushaka icyakongerera ubushobozi, icyakubakira ku mbaraga tumaze gushyira hamwe kugira ngo ibibazo duhanganye na byo tudashobora kwikemurira twebwe twenyine, dushobore kuvana imbaraga ahandi.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza kubyaza umusaruro abashoramari bavuye hirya no hino bitari mu kongera ingufu z’amashanyarazi n’ibindi bikorwa by’iterambere Abanyarwanda bamaze kubona, ahubwo ngo mu gihe cya vuba bagiye kubona gariyamoshi igezweho izabafasha kwihutisha iterambere,

End