Itorero ry’Urugerero rya Kane ryatangijwe ku mugaragaro

Kuri uyu wa 11 Mutarama 2016, mu karere ka Gasabo nk’ahandi hose mu Gihugu, hatangijwe Itorero ry’Urugereo ku nshuro ya kane. Akarere ka Gasabo by’umwihariko gafite sites eshanu( 5) arizo :  mu murenge wa Jabana  mu ishuri rya Alliance high school  hateraniye Abanyeshuri baturutse mu mirenge ya  Jabana, Gatsata, Nduba  hamwe na Rutunga. Site ya kabiri APAER mu Murenge wa Rusororo hahuriye Abanyeshyuri baturutse mu Mirenge itatu ariyo Remera, Kimihurura na Rusororo, site ya gatatu ni College de L’Espoir  yo mu Murenge wa Ndera hahuriye Imirenge ya Gisozi na Kimironko, iya kane ni Amis des Enfants yo mu Murenge wa Kinyinya hahuriye Imirenge ya Kinyinya na Kacyiru naho iya gatanu ni  ETH Gasogi mu murenge wa Ndera yakiriye abaturutse Indera, Gikomero hamwe na Bumbogo. Iri Torero rizamara Iminsi Icumu ( 10) rikazasozwa taliki ya 20 Mutarama.

Afungura Itorero ku mugaragaro, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Ndayisaba Fideli yatangiye ashimira abo banyeshuri ku bwitabire anabifuriza umwaka mushya muhire.

Uyu muyobozi yakomeje ababwira ko kwiga ari byiza, ariko ubwo bumenyi n’uburere bahabwa n’Abarezi n’Ababyeyi ntabwo bihagije, niyo mpamvu Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwarebye kure bugasanga Itorero nk’uko kera mbere y’Abakoloni  byahoze, ryari rishinzwe gutoza Abanyarwanda Indangagaciro na kirazira bwakomezaga ubumwe bwa bene Kanyarwanda.

Mu itorero ry’Igihugu niho havaga abaguraga bakanarinda u Rwanda, kuvu ku Rwanda rwa Gasabo kugeza ku Rwanda rugari. Mu itorero higishirizwamo byinshi harimo Imico n’Imigenzereze myiza, kubana neza n’abandi no kubaka ubumwe bwabo no kubukomeza, gukunda Igihugu, kwanga umugayo, kandi buri kintu cyose gifite akamaro, rero buri wese atangire atekereze icyo yumva azakura muriri torero.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo nawe yashimiye Itorero ku bwitabire bwiza kandi ababwira ibyiza by’Itorero. Yababwiye ko iyo abantu bo hanze bavuga ibitangaza Igihgu cyacu gikora, byose nukubera gahunda nyinshi kandi nziza ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwabonye ko zikenewe. Abasaba gukoresha neza uyu mwanya,bakurikirana ibiganiro byose bazagezwaho kuko aringira kamaro. Umuhango washojwe n’Igitaramocy’Intore.