Akarere ka Gasabo kijihije umunsi w’abageze mu zabukuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanije n’abageze mu zabukuru bo muri ako karere mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’abageze mu zabukuru. Uwo muhango wabereye mu Murenge wa Ndera mu Kagari ka Bibenga mu karere ka Gasabo.

Uyu muhango wari witabiriwe na Nyakubahwa Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Umuyobozi wungirije ushizwe Imibereho myiza y’Abaturage, Abayobozi baturutse mu Mujyi wa Kigali, muri minisiteri y’Umuryango, mu nteko izirikana hamwe n’abakuriye Centre de Don Tito( Abambari ba Jambo).

Nubwo hari ibigo bitandukanye by’ibihaye Imana byita ku bageze mu zabukuru cyagwa abafite ubumuga butandukanye, ariko gahunda ya Leta yo nuko ugeze mu zabukuru wese yasazira mu muryango kuko niko umuco nyarwanda wahoze.

Kera byabaga ari ishema gusazisha umubyeyi wawe cyangwa wakureze kuko ni umuntu wumva ashoboye kugira icyo amwitura kandi no ku ruhande rw’umubyeyi nawe yumva ko ataruhiye ubusa.

Abenshi baba muri ibyo bigo usanga nta miryango izwi bafite abandi ugasanga babana n’ubumuga bwihariye, ariko umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yavuze ko bafite inshingano n’ubufatanye n’ibigo bibarera mu gushaka no kumvisha imiryango itandukanye kugirango bashobore kwakira abo babyeyi nubwo ubushobozi bwaba ari buke bajya bafashirizwa aho bari mu miryango barimo aho kugirango bagume mu bigo.

Furere Alex Ntirushwa, ukuriye Umuryango w’Abafurere b’ Abambari ba Jambo barera bamwe mu bageze mu zabukuru, yavuze ko baganwa na benshi ariko kubera ubushobozi buke, bakira abo bashoboye.

Furere Alex yatubwiye ko abageze mu zabukuru babagana baturuka mu miryango remezo, mu Midugudu n’ahandi hatandukanye.

Uhagarariye Abageze mu zabukuru nawe yashimye Leta y’uRwanda kuba yarabazirikanye by’Umwihariko ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo kuba bifatanije nabo mukwizihiza Umunsi wabo.

Nyuma yibirori, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, bwaremeye abageze mu za bukuru nababana n’ubumuga  baba mu bigo by’abihaye Imana bya Home St. Jules cyashizwe n’Abafurere b’Urukundo na Centre de Don Tito cyashinzwe n’Abafurere b’Abambari ba Jambo babaha Imyamboro, Ibiribwa birimo Amata, Imicyeri, Ibishyimbo na Masabune.