Urugendo rw'Intumwa za Division ya Kawempe na Nakawa Mu karere ka Gasabo

Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Mata 2015, Itsinda ry'abagize Division ya Kawempe na Nakawa ho muri Uganda bakoreye urugendo shuri mu karere ka Gasabo mu rwego rwo kukigiraho.

Mu ijambo rye ry'ikaze umuyobozi w"akarere ka Gasabo Bwana Rwamulangwa Stephen yashimiye abashyitsi kuba batekereje gusura Akarere ka Gasabo abagaragariza intambwe imaze guterwa, Uruhare rw'abajyanama, PSF,ndetse na PPP hamwe no gukorera ku mihigo.

Urugendo rw'iryo tsinda rwakomereje ku rwibutso rwa Gisozi aho baganirijwe ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma yo gushyira indabo ku mva zibitse imibiri y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi, Urugendo rwabo  rwakomereje kuri bimwe mu bikorwa by'iterambere biri mu Karere ka Gasabo aho basuye inzu z'amakoperative ziherereye mu Murenge wa Gisozi na Sacco Icyerekezo iherereye mu Murenge wa Kinyinya.

End.