Abafite ubumuga nabo barashoboye

Abantu bafite ubumuga nabo barashoboye

Taliki ya 03 Ukuboza n’Umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, ku rwego rw’Akarere ka Gasabo wijihirijwe mu Murenge wa Remere kuri Petit Stade muri Gymnase ya NPC.

Insanganya matsiko yuyu mwaka igira iti: “Twubake ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga mu bikorwa byose kuburyo bungana kandi bugaragara”.

Umushyitsi mukuru muruwo muhango yari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe  Imibereho myiza y’Abaturage madamu Nyirabahire Languida. yashimiye buriwese witabirye uwo munsi kandi abashimira intambwe bamaze gutera biteza imbere, ukirikije impano berekanye zirimo kubyina, gukina Ikinamico, imikino ngorora mubiri nka Sitball, kudodo nibindi bitandukanye abafite ubumuga bamaze kugeraho.

yabasabye gukomeze guharanira kwiteza mbere, ndetse abaizeza ubufasha, inama aho babakenera hose.

Uyu munsi waranzwe n’Imikino n’Imyidagaduro ndetse n’Imurikabikorwa muri bimwe byakozwe n’abantu bafite ubumuga. ibi byose byatangaga ishusho nziza ko n’abantu bafite ubumuga nabo bashoboye.

Mu rwego rwo kabashyigikira, haremewe umuntu umwe muri  buri murenge yose uko ari 15 igize Akarere ka Gasabo  bahabwa Amafaranga Ibihumbi Ijana(100,000) azabafasha mugutangiza imishinga iciriritse. Abo bantu kandi baba baratoranijwe hakurikijwe babandi bameze nabi kurusha abandi.

Kuru wo munsi kandi hanatanzwe amagare( wheelchairs) 12 ku bafite ubumuga bw’ingingo.

Umunsi washojwe n’ubusabane.